Musoni Straton wabaye Visi Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, yageze i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2022, akaba yaje gutura muri iki gihugu.
Amakuru yo kuza kwa Musoni yemejwe n’ikinyamakuru The New Times kuri uyu 22 Ukwakira. Kivuga ko cyayakuye ku bantu bizewe.
Musoni nka Visi Perezida wa FDLR, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Budage mu 2009, mu 2015 ahamywa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 8.
Nyuma y’igihe gito akatiwe, yarafunguwe bitewe n’imyaka yari amaze ari muri gereza atarakatirwa, ariko Leta y’u Budage imwambura uburenganzira bwo guturayo.
Byabaye ngombwa ko Musoni yoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ari ho atura.



