InShot_20251217_163631096

Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya yivovota avuga ubusa

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya Omar yivovota avuga ubusa nyuma y’amagambo yamuvuzeho ubwo yaguraga kopi 100 z’igitabo “More Than A Crown” cya Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020.

Ibyo byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari ababyakiriye nk’igikorwa cyiza cyo gushyigikira urungano n’ubwanditsi, mu gihe abandi babyakiriye nk’igikorwa batumva neza intego yacyo.

Izi mpaka zatangiye gukwirakwira cyane kuva ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2025, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umunyamakuru Karegeya Omar aganira na Cassier Pizzo ku muyoboro wa YouTube witwa “Max Tv”.

Karegeya avuga ko Miss Mutesi Jolly amafaranga yakoreshejwe agura izo kopi 100, angana na Miliyoni 4 Frw, yakabaye yarayakoresheje mu gufasha abana cyangwa abatishoboye, aho kuyatanga ku gitabo cy’umuntu umwe.

Ati: “Naomie ni we ukeneye inkunga ya Mutesi Jolly muri kino gihugu? Urasigiriza gusa wowe. Ufite amafaranga wayaha umwana wa Jenerali?”

Miss Mutesi Jolly ntiyigeze aripfana aho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, Miss Mutesi Jolly yifashishije urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), asubiza Karegeya Omar.

Ati: “Ngaho reba nawe ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubuse iyi ‘analysis’ (ubusesenguzi) ni bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi mu bukangurambaga Naomie azakora.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *