Polisi y’u Rwanda yemeje ko Iraguha Clement, uzwi cyane nka Mwarimu Clement kubera kwigisha abantu gutwara imodoka binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo kwiroha mu Kiyaga cya Muhazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko iby’uru rupfu byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Yasobanuye ko uwo mugabo yari avuye mu Karere ka Gicumbi, ajya i Rutunga mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka King Fisher Hotel. Aho ni ho yakodesheje ubwato bwo gutembera mu Kiyaga cya Muhazi, abwira abakozi ko azi kubutwara.
CIP Gahonzire yagize ati: “Yahawe ibyangombwa byose birimo gillet de sauvetage, arayambara. Ariko ageze mu mazi nko muri metero 50, yakuyemo iyo gillet, ayishyira mu kato, ahita asimbukira mu mazi.”
Abakozi b’iyo hoteli babonye ibibaye bagerageje kumurohora, ariko yari yamaze kumanuka mu ndiba y’amazi.
Abapolisi bakorera kuri station ya Rutunga bageze aho byabereye, ariko kubera ko bwari bwije, ubutabazi bwimuriwe ku gitondo cyo ku wa 11 Ugushyingo.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko Iraguha yiyahuye, ariko rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yamuteye kubikora.
Gahonzire ati: “Kubera ko yakuyemo ikoti ry’ubutabazi kandi nta mpanuka yabaye, biragaragara ko ari ukwiyahura.”
Ibyangombwa by’uyu mugabo byagaragaje ko yavutse mu 1992 kandi atuye mu Karere ka Muhanga.
Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga, ibikorwa byo gushakisha umurambo we byari bigikomeje.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) giheruka gutangaza ko mu mwaka ushize abagerageje kwiyahura mu Rwanda bari 602, aho abagera kuri 51,3% bari hagati y’imyaka 19 na 35.
Dr. Iyamuremye Jean Damascène, umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zo mu mutwe, yavuze ko ibitera abantu kwiyahura harimo amakimbirane mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zidakira n’agahinda gakabije.
Yagize ati: “Abantu benshi bafite umubabaro w’amarangamutima udasanzwe, ariko ntugaragare vuba. Ni yo mpamvu kuganira ku bibazo ari ingenzi. Tugira inama buri wese kudahangana n’ibibazo wenyine, kuko kuganira nabyo bishobora gutanga ihumure.”




