Umufaransa William Saliba ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, yemeye kongera amasezerano yo gukomeza kuyikinira.
Saliba w’imyaka 24 y’amavuko, yifuzwaga cyane na Real Madrid yashakaga kumusinyisha ku buntu, ubwo yari kuzaba asoje amasezerano.
Ikinyamakuru The Athletic biciye mu munyamakuru wacyo, David Ornstein, cyatangaje ko William Saliba ufite amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2027 yemeye kongera amasezerano y’imyaka itanu azageza muri 2030.
Ni amasezerano byitezwe ko uyu myugariro azashyiraho umukono mu minsi mike iri imbere.
Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Saliba yari yatangiye ibiganiro na Arsenal kugira ngo yongere amasezerano.
Uyu musore kandi muri Nyakanga uyu mwaka ubwo byavugwaga cyane ko Real Madrid imwifuza yatangaje ko muri Arsenal yishimye, anavuga ko yizeye ko azasinya amasezerano mashya.




