Mu rubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Brig Gen Frank Rusagara, Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza, Col yongeye kugaragaza ko agaciro aha ikirego cyo guhishira abatunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko katagereranywa n’umubyeyi we wari urembye.
Col Tom Byabagamba muri uru rubanza yagarutsweho aho yavugaga ko yahawe imbunda akanga kuzitanga ku bushake. Urukiko rwavuze ko yabikoze agamije guhishira abagizi ba nabi no gufatanya mu mugambi mubi wo kugirira nabi ubutegetsi.
Mu ijwi ritomoye kandi ryuje ikiniga Col Byabagamba yemera ko yakiriye imbunda za Gen Frank Rusagara azizaniwe na Sgt Francois Kabayiza yemera kuzakira yanga ko zakoreshwa ikibi kandi ko yari agamije kuzigeza kubabishinzwe.
Col Byabagamba yabwiye umucamanza ko yahamagawe kuri telefoni n’ushinzwe iperereza mu gihugu Col Franco kuby’izo mbunda, amwemerera ko azifite kandi ko yazitiwe n’uburwayi bwa nyina wari urembye.
Ati “Ese umuntu ukekwaho guhisha ikintu umuhamagara kuri telefoni cyangwa umugwa gitumo”.
Asa nushimangira ko icyihutirwa ari uburwayi bwa nyina kurusha ibindi,Col Byabagamba yatanze agakuru gato gasekeje avuga ko kabayeho k’umwana wataye imbunda ari ku rugamba arasubiza ati “N’inka za Data narazitaye nkanswe iyo miturika yanyu”.
Yashimangiye ko igisirikare cya RDF yakivukiyemo agikuriramo nta mpamvu n’imwe yari gutuma areka ibyo yarimo.
Ubushinjacyaha bwahise bufata ijambo maze buvuga ko bitumvikana uburyo Col Tom yamaranye imbunda iminsi itanu atarashyizikiriza abazishinzwe.
Umwunganira mu mategeko Me Gakunzi Valerie yafashe ijambo asaba urukiko kuzaburanisha uru rubanza ruhamya ko uwo yunganira atigeze ahisha ibimenyetso mu kugenza ibyaha kuko mu magambo ye ko ntacyo ubushinjacyaha bushingira uretse gushingira ku magambo y’uregwa.
Iburanisha ryasubitswe rizasubukurwa kuwa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com



