lindsey1-fa05e

Nababajwe no kumva ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira zirimo kugabwaho ibitero: Senateri Graham

Senateri Lindsey Graham wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yishimiye kumenya amakuru y’uko umutwe wa AFC/M23 wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, gusa avuga ko yababajwe no kumva ko ingabo z’uwo mutwe ubwo zarimo ziva muri uwo mujyi zagabweho ibitero.

Senateri Graham yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Nishimiye kubona amakuru yo kuva mu mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ngabo za M23. Ariko, nababajwe no kumva ko izo ngabo zarimo zivanwa [muri Uvira] ziri kugabwaho ibitero.”

Uyu musenateri yavuze ko ari ngombwa cyane ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza inshingano zazo zo kuyobora no gusubiza impande zihanganye ku meza y’ibiganiro.

Yunzemo ati: “Ibi ni ingenzi mu gushyigikira icyerekezo cya Perezida Trump cy’amahoro n’iterambere ry’ubukungu mu karere [k’ibiyaga bigari].”

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yatangiye kuvana ingabo zayo mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’icyumweru kimwe iwigaruriye.

Ni icyemezo uyu mutwe wasafashe nyuma yo kubisabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’intambwe yo kubaka icyizere no gushyigikira ibiganiro by’amahoro.

Mbere yo kuva muri Uvira yavuze ko n’ubwo hari ibyo yise ubushotoranyi n’ihohoterwa bikomeje gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, yahisemo kwikura muri uriya mujyi mu rwego rwo “guha amahirwe menshi ibiganiro by’amahoro no kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.”

Icyakora, iri huriro ryagaragaje impungenge rishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho rivuga ko ingamba ryafashe zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bagasubira kwigarurira uduce twari twarafashwe ndetse hakibasirwa abasivile bakekwagaho gushyigikira AFC/M23.

Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 yasabye abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava, zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *