Umunyamakuru Niyonambaza Assouman avuga ko mu myaka irenga itandatu ishize, yabajije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ikibazo, gituma atongera gutumirwa muri biro bikuru, Village Urugwiro.
Yabitangarije Bwiza TV mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 28 Mata 2021, cyibandaga ku bibazo by’akarengane abaturage bahura nabyo, ntibabikemurirwe kandi hari amategeko abarengera.
Umva ikiganiro cyose hano
Kimwe mu bibazo byakomojweho muri iki kiganiro, harimo icy’abaturage bimuwe mu midugudu ya Kangondo I n’iya II mu Kagari ka Nyarutarama k’Umurenge wa Remera ya Gasabo, ahitwa Bannyahe, ntibahabwe ingurane kandi amategeko abahesha ingurane asobanutse.
Assouman yavuze ko Perezida Kagame nk’umuntu ufite ijambo rya nyuma mu gihugu kandi ufite inshingano ku baturage ayoboye, iyo aza kuba yaramenye iki kibazo, aba yaragikemuye.
Gusa imwe mu mbogamizi uyu munyamakuru yagaragaje ni ukuba ubu bitagishoboka ko nka mbere y’umwaduko wa Covid-19 abanyamakuru batumirwa mu biro by’Umukuru w’Igihugu; Village Urugwiro kugira ngo baganire, banageza ibibazo kuri Perezida Kagame.
Assouman yavuze ko ariko kandi n’ubwo abanyamakuru batumirwa, usanga habamo igisa n’itonesha, ivangura, kuronda abantu bamwe, avuga ati “rimwe na rimwe wanakurikirana ugasanga hari impamvu”; bikaba bishobora gutuma ibibazo bikomeye nk’icy’abaturage ba Bannyahe bitagezwa ku Mukuru w’Igihugu.
We yemeza ko mu gihe yabaga ari mu banyamakuru batumirwaga mu kiganiro na Perezida Kagame, yabazaga ibibazo bikomeye, icyo yabajije muri Kamena 2014 cyo kikaba cyaratumye atongera gutumirwa ukundi. Yagize ati: “Umunsi wa nyuma mperukayo ni mu kwezi kwa 6, 2014.”
Muri icyo kiganiro, yavuze ko yabajije Umukuru w’Igihugu ikibazo cy’umwanda kigaragara mu nyubako za Leta. Ati: “Icyo gihe nari natanze ikibazo gikomeye, kibabaza bamwe. Ni ikibazo cy’umwanda mu nyubako za Leta. Icyo gihe ndabyibuka ko cyateje ibibazo kuri bamwe. Ntabwo nongeye gutumirwa.”
Ngo ikibazo cyagiraga kiti: “Ni gute igihugu gisa gutya, gihururirwa n’amahanga, […] kugeza n’aho abantu b’ibihangange, abayobozi bakuru, abami, aza mu Rwanda akavuga ngo ‘mu minsi itatu nari mfite y’akazi, ndongeraho ine’, ugasanga igicumbi cy’ubutegetsi bw’igihugu ni inyubako zo muri 80 (1980)?” Yakomeje ati: “MINALOC (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) yubatswe muri za 79/80 turazizi!”
Assouman yavuze ko n’ubwo iki kibazo cyatumye atongera gutumirwa, yashimishijwe n’uko nta amezi atatu yashize iyi nyubako itaravugururwa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




4 Responses
Nabajije Perezida Kagame ikibazo, sinongera gutumirwa mu Rugwiro_Umunyamakuru
Ni assouman Koko abayisilamu mwigira ba bamenya Kandi ntacyo muzi ko utahereye ku mwanda mugira wari wabone inzu zisakajwe amadebe zitari izo mu biryogo? Haruwurusha umwanda abasiramukazi? Nabasiramu : jya biryogo, Gitega,Rwampara, Nyakabanda, Rwezamenyo, Rwarutabuye,…
Nabajije Perezida Kagame ikibazo, sinongera gutumirwa mu Rugwiro_Umunyamakuru
Wasanga buriya mu barezwe urimo?!
Nabajije Perezida Kagame ikibazo, sinongera gutumirwa mu Rugwiro_Umunyamakuru
Wasanga buriya mu barezwe urimo?!
Nabajije Perezida Kagame ikibazo, sinongera gutumirwa mu Rugwiro_Umunyamakuru
Ni assouman Koko abayisilamu mwigira ba bamenya Kandi ntacyo muzi ko utahereye ku mwanda mugira wari wabone inzu zisakajwe amadebe zitari izo mu biryogo? Haruwurusha umwanda abasiramukazi? Nabasiramu : jya biryogo, Gitega,Rwampara, Nyakabanda, Rwezamenyo, Rwarutabuye,…