Umwe mu byihebe bya Islamic State wafashwe muri Irak ubu akaba afungiye muri gereza ya Bagdad muri Irak yatangaje ko yicaga abantu abakase amajosi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru babigize umwuga ba France 3, yatangaje ko ajya aryama akarota nabi, akabona amashusho adasanzwe nyuma y’ibyo yakoze

Ati: “ i Ramadi nicaga abantu mbakase amajosi ”.
Abanyamakuru Hugues Huet na Sarah Agrabi ba France 3, bagiranye ikiganiro nawe ubwo basuraga gereza ya Bagdad icungiwe umutekano ku buryo budasanzwe kubera ko ifungiyemo ibyihebe bishinjwa ibyaha bidasanzwe by’ubwicanyi, byagiye bikora bikiri mu mutwe wa Islamic state.
Mu gihe ibi byihebe bitegereje kwicwa nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu, biricuza kubera ubwicanyi byakoze, ubwicanyi ndengakamere nabo ubwabo bavuga ko bwabarenze intekerezo zabo, ko barara barota ibyo bakoze, bikabagaruka mu nzozi, ati: “twahageze bitunguranye, twishe abasirikare (Irak)..twabakataga amajosi”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com



