Nairobi: Ihenda ry’ibiribwa rishobora gutuma abigaragambya batera ibiro bya Perezida

Ihuriro ry’imitwe ya politiki rya Azimio la Umoja riyobowe na Raila Odinga riherutse gutangaza ko tariki ya 20 Werurwe 2023 i Nairobi hazabera imyigaragambyo ikomeye, ifite intego nyamukuru zirimo kwamagana ihenda ry’ibicuruzwa by’umwihariko ibiribwa, ndetse no gusaba ubuyobozi ryemeza ko bwagiyeho mu buryo butemewe n’amategeko gukora ibishoboka bikamanuka.

Tariki ya 9 Werurwe 2023, ubwo Odinga yatangazaga iyi myigaragambyo, yabwiye abanyamakuru ko ubutegetsi bwa William Ruto bwanze gusubiza ubusabe bwo kumanura ibiciro, bwanga kugira icyo bukora ku bantu basahura umutungo wa rubanda, ari na byo ngo byatumye habaho “itumbagira ry’igiciro cy’ubuzima”, kandi ngo bwashyizeho politiki ituma imisoro izamuka cyane.

Odinga hamwe n’abandi bahuriye muri Azimio bakomeje ubukangurambaga mu turere dutandukanye tugize intara ya Nairobi n’ahandi nka Mombasa, basaba abadutuye kuzitabira iyi myigaragambyo. Na bo ngo babasezeranyije kuzitabira uyu munsi wiswe ‘Umunsi Ufite Icyerekezo.”

Hari impungenge ko umutekano wo muri Nairobi uzaba utifashe neza bitewe n’ikivunge cy’abantu bashobora kwitabira iyi myigaragambyo, ndetse bikagera ku biro by’Umukuru w’Igihugu, aho ishobora kuzarangirira.

Biravugwa ko Raila uzaba ayoboye iyi myigaragambyo azayoborera abigaragambya ku biro bya Perezida Ruto, ashaka ko bahura, akamugezaho ibi bibazo byose, akamusaba kubikemura, ndetse bagahana ikiganza, mu gikorwa cyiswe ‘Handshake’.

Gusa ariko, Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, kuri uyu wa 12 Werurwe 2023 yatangaje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Odinga atazahura na Perezida Ruto. Ati: “Wowe Muzehe w’imyigaragambyo, sakuza kuva mu gitondo kugeza bwije, ariko umenye ko ibya handshake bidashoboka. Nugerageza kunyura ku marembo y’inyuma kwa Perezida, umenye ko nzaba nahageze.”

Gachagua yagaragaje ko atumva impamvu Odinga ategura imyigaragambyo, kandi azi uburyo ubutegetsi bwa Ruto bwasanze nta kintu gisigaye mu bubiko bw’igihugu, ndetse n’ibiciro birimo iby’ibigori byarigeze guhenda ku butegetsi bwa Uhuru Kenyatta kurusha uko bimeze ubu ngubu.

Yagize ati: “Ntabwo Raila Odinga yigeze ahamagaza imyigaragambyo ubwo ifu yaguraga 230. Kubera iki ahamagaza imyigaragambyo mu gihe ifu iri kugura 178? Ni indimi ebyiri. Yakabaye yaragiriye umuvandimwe we bahanye ikiganza uko yagabanya igiciro cy’ifu.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *