Mu buzima habaho ukwihangana ariko na none hari aho bigera umuntu akumva ababajwe n’ibyo abonye, ubu nanjye maze icyumweru cyose mbabaye kandi bimwe bikomeye cyane.
Nitwa Cecile nkaba ndi umugore, mfite abana babiri, umugabo wanjye tukaba tumaze imyaka 11 tubana. Yandongoye mfite imyaka 23, we afite 27, dukundana kandi twubahana ariko ubu mbona atariko bikimeze.
Afite ibiro akoreramo, ni umuryango n’icyumba, nta buriri bubamo ahubwo haba harimo sitoki y’ibikoresho yifashisha mu kazi akora, si ngombwa kugatangaza.
Ni kenshi nabwiwe ko umugabo wanjye anca inyuma, gusa ubwo nabibwirwaga ko hari umuntu bari kumwe w’umugore kandi ko bagomba kuba barimo gusambana mu biro, nariyemeje ngo ndebe ko ari ukuri koko.
Naje kuhagera ariko ku bw’ibyago uwo mugore nyoberwa aho ancikiye, bivuze ko hagomba kuba hari uwatanze amakuru ko ndimo kugana iyo nzira, kuko n’umugabo namusanze aho mbona adatuje, anyuka anabi ngo ndagenzwa n’iki? Ngo kuki ntamuvugishije? Ibintu byinshi cyane.
Naramuretse, ariko nkumva sinyuzwe, naratambutse ngera muri icyo cyumba nditegereza neza, mbese ni birebire ariko naje kuhabona ikariso y’umugore kandi itari nshyashya, bigaragara ko yambawe kandi itanamaze iminsi aho, iyo iza kuba ihamaze iminsi yari kuba yarahindanye cyangwa iriho ivumbi, naketse ko banyikanze akagenda ako kanya atayambaye.
Hafi aho nanahabonye agapaki k’udukingirizo kamwe kaciweho ariko ntabwo nigeze nkabona kakoreshejwe. Mbese maze kubona ibyo byose namubajije iby’iyo kariso aho kunsubiza yahise anyuka inabi ngo niba nyikeneye nyitware nyambare.
Mbese nirinze kumusiribangira aho ariko iryo joro twaraye mu ntonganya mu rugo, nkamubaza icyo yamburanye ku buryo yajya gusambanira mu biro, agahinda kavugisha byinshi n’ibitari ngombwa pe! Ntashaka no kunsaba imbabazi ahubwo yandushije umujinya.
Mungire inama bavandi, kubaka biravuna kandi bigasaba kwihangana ariko njyewe rwose ndabona bingoye kwihangana mu gihe nsigaye mbona atananyitayeho pe kandi njye ntajya muca inyuma! Murakoze!



