Nasho: Umugabo n’umugore bafatanyije kwica umwana wabo

Ku wa gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2016, nibwo umurambo w’umwana w’imyaka 5 watahuwe mu rufunzo rwa Nasho ruherereye mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Mpanga mu kagari ka Nasho , se w’uyu mwana akaba atangaza ko ari we wamwishe afatanyije n’umugore we.
Mazimpaka Patrick ni we se w’uwo mwana wishwe, akaba yaratangaje ko uwo mwana bamwishe nyuma yo gusiganira kumurera, uyu mwana akaba yari mwene Mazimpaka Patrick yari yarabyaranye n’umugore we wa mbere nyuma ashakana n’undi mugore wanamufashije kwica uwo mwana.
Mazimpaka Patrick yabyaranye n’umugore wa mbere abana 3, bamaze gutana abana 2 boherejwe kurererwa kwa nyirakuru, uyu wishwe akaba yari yarasigaranye na se wahise ushaka umugore wa kabiri.
Nzirabatinya Modeste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, mu kiganiro yagiranye na KT, yatangaje ko uwo mwana bamwishe ku wa 2 Gashyantare 2016, se umubyara akaba yemera ko yafatanyije n’uwari mukase w’uwo mwana(umugore we).
Ati: “ Ubwabo bivugira ko bafatanyije kumwica bamuta mu rufunzo”.
Modeste yakomeje avuga ko Mazimpaka Patrick, se w’umwana yashatse undi mugore witwa Ntibankundiye Pascasie ntibumvikana ku kurera uwo mwana, batangira no kumuhohotera ariko abaturage ngo ntibatanga amakuru.
Nyuma yo gutahura umurambo w’uyu mwana mu rufunzo, wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe mu gihe se bamushyikirije Polisi Sitasiyo ya Kirehe, umugore nawe akaba afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Mpanga nyuma yo gufatwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *