Ndayishimiye agomba kumenya ko Abarundi atari injiji – Bamvuginyumvira

Abanyapolitiki batandukanye n’impirimbanyi z’Abarundi batngiye guhaguruka no kugaragaza ko barambiwe ubutegetsi bwa CNDD-FDD bashinja kunanirwa gukemura ibibazo uruhuri byugarije igihugu bakaba basanga igihe kigeze cyo guhindura ibintu .

« Igihe kirageze cyo gukora impinduka mu Burundi, kubera ko ubutegetsi buriho bumaze kwerekana ko budafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu no gutuma Abarundi batera imbere », Ishyaka MSD ryo mu Burundi ryatangaje ibi ubwo ryizihizaga imyaka 15 rimaze.

Ku bwa Alexis Sinduhije, Perezida waryo, MSD ntizigera ihagarika urugamba rwayo kugeza igihe intego zayo zizagerwaho.

Naho kuri Frederic Bamvuginyumvira, Perezida wa CforArusha (Coalition des forces de l’opposition burundaise pour le rétablissement de l’Accord d’Arusha), « Perezida wa Repubulika, General Neva, agomba kumenya ko Abarundi batayobewe kandi atari injiji, » aho yagarukaga ku magambo ya Perezida Ndayishimiye uherutse gutangaza ko nta gihe Abarundi bishimye nko ku butegetsi bwe.

Arabizi ko ibintu bitagenda ariko ahitamo gukomeza iyo mvugo yizera ko abaturage b’u Burundi ari nk’injiji zidashobora kwishimira ibyo abona. Abaturage b’u Burundi ntabwo ari injiji, ni abaturage biyubashye bashobora kuba baragizwe gutya ahari ariko ntibivuze ko batareba, batumva ibivugwa batabona ibikorwa. Perezida arabizi ko hari umuriro mu nzu, arabizi ko hari ikibazo….kubera ko ishyaka ryahisemo kubaho gutya bigwizaho imitungo y’igihugu bizera ko mu buryo bw’ubufindo abantu bose bazishima kandi bazakomeza gutyo. »

Kuri Frédéric Bamvuginyumvira, Perezida Ndayishimiye arimo kuzana uburyarya no kujijisha kuko nta gisubizo afite ku bibazo byinshi byugarije igihugu.

Kuri Bamvuginyumvira uko ibintu bimeze mu Burundi byerekana neza ko Perezida Ndayishimiye n’ishyaka rye, CNDD-FDD, badashoboye kuyobora igihugu mu nzira nziza, bityo, bagomba kwegura bagaha abandi umwanya.

Naho ishyirahamwe PARCEM rirwanya ruswa Urwego rwa lisansi n’amadevize ntirwigeze ruba hasi ku rwego ruriho, nubwo aribyo bintu bibiri by’ingenzi ibihugu bigenderaho mu gupima ubuzima bw’ubukungu bwabyo.

Kubera iki kibazo, Faustin Ndikumana, umuyobozi wayo, asanga umukuru w’igihugu agomba gusesa guverinoma iriho kandi agashyiraho indi nshya. Kuri we, iyi niyo nzira nyamukuru yo gusohoka mu bibazo.

Ngo ibyo bimaze kuba, abayobozi bashya bafata ingamba zikenewe zo kurwanya ruswa neza no kurushaho kunoza serivisi rusange, bakoresheje ubumenyi bukenewe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *