Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri yasuye ku ikosi bamwe mu basirikare bakomeje guhabwa imyitozo ibategurira kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi.
Abo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye nk’uko Perezidansi y’u Burundi yabitangaje ni abakomeje gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Camp Mabanda giherereye mu ntara ya Makamba.
Iki kigo kiri muri bitandatu biri gutorezwamo abasirikare b’u Burundi mu buryo budasanzwe.
Amafoto Perezidansi y’u Burundi yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana Ndayishimiye wari wambaye impuzankano ya gisirikare akurikirana imyitozo ya bariya bitegura kuba abasirikare, gusa ntiharamenyekana ibyo yababwiye.
Ayo mafoto anagaragaramo bamwe mu basirikare bakuru mu Burundi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Prime Niyongabo.
Amakuru aturuka i Burundi avuga ko iki gihugu kiri mu myiteguro idasanzwe y’intambara, ndetse iki gihugu kikaba cyifuza abasirikare bashya 5,000.
Kuri ubu abo basirikare bari gutorezwa mu mashuri atorezwamo abasirikare bato abarirwa muri atandatu, ibyari bitarigeze bibaho mu Burundi kuva mu myaka irenga 20 ishize.
Umwe muri ba Ofisiye bo mu gisirikare cy’u Burundi aheruka gutangaza ko “hariho amakuru y’ibanga ridasanzwe ari mu gisirikare cy’u Burundi. Muri iki gihe hariho amashuri atandatu: Abiri ari muri Camp Mabanda (Makamba), abiri muri Camp Mutukura (Cankuzo), rimwe muri Camp Bururi n’irindi rimwe muri Camp Mwaro. Buri shuri usanga ryigisha abagera kuri 800, bivuze ngo Igisirikare cy’u Burundi kiragira ngo cyakire abasirikare bashya hafi 5,000.”
Yakomeje agira ati: “Ibi bintu byaherukaga kubaho mu gihe cy’intambara muri 2001, ni ho twakoze C.I (amashuri) esheshatu, tunabigisha mu gihe gito. None ko iyco gihe twari mu ntambara, ubu habaye iki? Biduteye impunenge”.
Andi makuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko abarimo guhabwa imyitozo ari abahungu gusa, mu gihe mu busanzwe hafatwaga n’abakobwa. Abari kwinjizwa mu gisirikare cy’u Burundi kandi ngo ntihari kurebwa ku kibazo cy’ubumenyi bafite nk’uko byari bisanzwe.
Undi musirikare yavuze ko “mu kubinjiza babashyize ku kibuga, babereka aho birukanka. Uwashoboye guheza ikubuga wese bahise bamwakira. Bayoye abo babonye bose, cyane Imbonerakure n’abakozi bo mu ngo. Biragaragara ko abadukuriye badakeneye kubona abasirikare bafite ubumenyi, ahubwo bakeneye umubare w’abajya kurwana”.
Hari amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye yaba ateganya kohereza bariya basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Burundi busanzwe bufite ingabo zagiye gufasha FARDC kurwana na M23.
Bataillon 17 ni zo zimaze koherezwa mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ndetse kuri ubu hari gutegurwa bataillon ya 18; ibisobanuye ko u Burundi buzaba bufiteyo bataillon 15 kuko hari eshatu zamaze kuhavanwa.
Amakuru avuga ko u Burundi bufite muri Congo abasirikare babarirwa mu 10,000; gusa Perezida Evariste Ndayishimiye akaba yifuza ko bagera ku 20,000 kugira ngo amafaranga RDC imwishyura yiyongere.
U Burundi kandi buravugwaho kuba buri mu myiteguro y’intambara mu gihe mu cyumweru gishize havuzwe amakuru y’uko bwaba buri kwitegura gufatanya n’imitwe ya FDLR na FLN mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni nyuma y’inama yo kunoza uwo mugambi yahurije mu ntara za Cibitoke na Kayanza igisirikare cy’u Burundi n’abakuriye iriya mitwe.












One Response
Ndayishimiye bivugwa ko akomeje kwitegura intambara yasuye abasirikare bari ku ikosi (Amafoto)
Urazi gushyushya inkuru sibisanzwe seko umuyobozi asura ingabo ze hose simbona biba