Screenshot_20250805-151925_1_copy_1000x870

Ndayishimiye yagabanyije Abaminisitiri bari bagize Guverinoma y’u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Kabiri tariki ya 5 Kanama yashyizeho Guverinoma nshya izaba iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Nestor Ntahontuye.

Guverinoma nshya Ndayishimiye yashyizeho igizwe n’Abaminisitiri 13, ikaba yasimbuye iyacyuye igihe yari igizwe n’Abaminisitiri 15.

Muri Minisiteri Ndayishimiye yakuyeho harimo ishinzwe ubucuruzi yafashe icyemezo cyo gukurikirana ku giti cye.

Guverinoma nshya Perezida w’u Burundi yashyizeho igizwe n’abagore bane n’abagabo icyenda, barimo Umutwa umwe ndetse n’ingaragu imwe.

Abaminisitiri batatu bonyine bari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe ni bo Perezida Evariste Ndayishimiye yagaruye mu nshya yashyizeho.

Aba barimo Chantal Nijimbere wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubucuruzi wagizwe uw’Ingabo, asimbuye Alain-Tribert Mutabazi wari Minisitiri w’Ingabo kuva muri 2020.

Undi wongeye kugirirwa icyizere na Ndayishimiye ni Havyarimana François wakomeje kuba Minisitiri w’Uburezi na Lyduine Baradahana wakomeje kuba Minisitiri w’Ubuzima.

Guverinoma nshya y’u Burundi kandi irimo Lt. Gen. Gabriel Nzigama ‘Tibia’ wabaye Minisitiri w’Umutekano n’umuyobozi wa Perezidansi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza wagizwe ushinzwe abakozi ba Leta, nyuma y’igihe yarashyizwe ku gatebe na Ndayishimiye.

Ba Minisitiri bagize Guverinoma nshya y’u Burundi 

1. Léonidas Ndaruzaniye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano Rusange n’Iterambere ry’Abaturage

2. Marie Chantal Nijimbere, Minisitiri w’Ingabo

3. Arthémon Katihabwa, Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Uburinganire

4. Edouard Bizimana, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Kwishyira Hamwe kw’Akarere n’Ubufatanye Mpuzamahanga (yasimbuye Amb. Shingiro Albert)

5. Alain Ndikumana, Minisitiri w’Imari (yasimbuye Ntahontuye wagizwe Minisitiri w’Intebe)

6.  Hassan Kibeya, Minisitiri w’Imari, Igenamigambi n’Ubukungu

7. Calinie Mbarushimana, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ibidukikije

8. Jean Claude Nzobaneza, Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi

9. François Havyarimana, Minisitiri w’Uburezi mu gihugu

10. Lyduine Baradahama, Minisitiri w’Ubuzima Rusange

11. Lieutenant-Général de Police Gabriel Nzigama, Minisitiri w’Abakozi ba Leta

12. Lydia Nsekera, Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko

13. Gabby Bugaga, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *