20251026092449000000_1

Ndayishimiye yasabye ko ingabo za MONUSCO zashyirwa ku mipaka y’u Rwanda 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatanze icyifuzo cy’uko Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zashyirwa ku mipaka y’u Rwanda, kugira ngo rugire icyizere cy’uko rutazaterwa.

Uyu mugabo yatanze iki cyifuzo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama, mu ijambo yagejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu Burundi.

Ndayishimiye wahakanye uruhare rw’igihugu mu makimbirane yo muri RDC aho kimaze igihe cyarohereje ingabo, yavuze ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo gikomeye cyane, ariko ko Leta y’u Burundi ikomeje gusenga kugira ngo intambara itazakwira mu karere kose.

Uyu mugabo yasabye Amerika gukora ibishoboka kugira ngo amasezerano u Rwanda rwagiranye na RDC yubahirizwe, yungamo ko ingabo za MONUSCO zikwiye kwifashishwa kugira ngo ibihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda byizere umutekano wabyo.

Ati: “MONUSCO yifashishijwe kugira ngo ijye hagati, ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho zigashyirwa hagati y’umupaka w’u Rwanda n’uw’u Burundi no ku wa RDC, u Rwanda rwakwizera ko rutazaterwa, Congo ikongera kubona amahoro, igatangira ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo.”

Ndayishimiye kandi yagaragaje ko bitashoboka ko muri RDC hatangira ibiganiro by’amahoro mu gihe hatariho agahenge, ingabo zijya hagati y’impande zihanganye cyangwa ngo abarwanyi basubire inyuma, basubizwe mu buzima busanzwe.

Ati: “Kugira ngo ibi bishoboke, MONUSCO igomba kongererwa imbaraga, igakora kurushaho.”

Perezida w’u Burundi icyakora ntacyo yigeze avuga ku mutwe wa FDLR u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nk’ikibazo ku mutekano warwo.

Amasezerano ya Washington asaba Leta ya RDC gusenya uriya mutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu ntabyo irakorwa.

Umuryango w’Abibumbye biciye muri raporo y’Impuguke zayo kuri RDC, uheruka gutangaza ko Leta ya RDC ikomeje gufatanya na FDLR mu ntambara irwanamo n’umutwe AFC/M23.

Impande zombi kandi zifatanya urugamba n’ingabo z’u Burundi, dore ko iki gihugu gifite ku butaka bwa Congo izirenga 20,000.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. SENDAGARA WE UHORA WIKANGA IKI KU RWANDA TWARAGUSIZE NTA MWANYA DUFITE WO KU GUTAHO RWANA NIZO MBONERAKURE WATOJE NABO BE DD UREKE U RWANDA DUFITE GAHUNDA ZINSHI UTUDORARD WARIYE TWA SHILOMBO KU ZAMUFASHA WARAKUBISWE INGABO ZAWE ZISANGA AHO ZAVUYEYO.NTA RUGAMBA MUZI ABA DD NUGUTWIKA BUS GUSSA ZA TITANIC NO KWOTSA IBIGORI MU KIBIRA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *