Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatatu yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja guteza umutekano muke mu karere.
Perezida w’u Burundi yarwikomeye i Kampala muri Uganda, ubwo yavugiraga ijambo mu nama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri RDC imaze iminsi ibera i Entebbe mu biro bye.
Uyu mugabo yumvikanye avuga ko ashima amahanga akomeje kwamagana ibitero bya M23 n’Ingabo z’u Rwanda muri Kivu zombi.
Ati: “Muri uyu mwanya, ndagira ngo nshimire igisubizo cyihuse cy’imiryango mpuzamahanga itandukanye, by’umwihariko umwanzuro 2773 w’Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye wamagana wivuye inyuma ibitero biyobowe na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ibifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda, ndetse n’ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu.”
Uyu mugabo kandi yavuze ko ashima inama zitandukanye azabaye ku rwego rw’umugabane wa Afurika zamaganye ubwicanyi avuga ko M23 na RDF bakoze.
Ndayishimiye yasabye abitabiriye iriya nama y’i Kampala gushakira byihuse igisubizo cy’ibibera mu burasirazuba bwa RDC, agaragaza ko nihatagira igikorwa byihuse, intambara izakwira mu zindi ntara zo muri RDC ndetse no mu bihugu by’akarere.
Ati: “Ubu tuvugana intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yamaze kugera ku gasongero kayo, ndetse nihatagira igikorwa hari ibyago by’uko itazakwira mu zindi ntara za RDC gusa, ahubwo ishobora no kugera mu bindi bihugu by’akarere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara.”
Yavuze kandi ko imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga irimo ihabwa ubufasha n’ibihugu nk’u Rwanda igomba gushakirwa umuti.
Ati: “Rwose imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gice cya RDC ihabwa ubufasha na bimwe mu bihugu nk’u Rwanda, irashaka kubyaza umusaruro iki kibazo. Nagize amahirwe yo guhuruza amahanga ndetse n’akarere ku bibazo kwagura uduce dufatwa buri munsi biteje akarere.”
Neva yavuze ko mu bibazo intambara yo muri RDC iteje hatarimo ubwiyongere bw’impunzi gusa, ko ahubwo hanarimo kuba haba ubwiyongere bw’ubugizi bwa nabi ndetse n’ubw’urujya n’uruza rw’intwaro mu karere, ibyo avuga ko bishobora gutuma ibihugu bimwe byisanga mu makimbirane.
Perezida w’u Burundi yongeye kwikoma u Rwanda, mu gihe mu minsi ishize yumvikanye avuga ko afite umugambi wo kujya mu ntambara na rwo.




