Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali babiri muri Polisi barimo Gérvais Ndirakobuca.
Ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi ni bwo Ndayishimiye yasohoye iteka rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru bariya ba Jenerali.
Lieutenant-Général de Police Gérvais Ndirakobuca alias Ndakugarika w’imyaka 55 y’amavuko, usibye kuba yari umwe mu bapolisi bafite amapeti akomeye anasanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Nzeri 2022.
Mbere yo guhabwa ziriya nshingano yasimbuyeho Gén. Alain-Guillaume Bunyoni, yari asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
Undi Perezida Ndayishimiye yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru ni Général-Major Générose Ngendanganya wari usanzwe ari we mugore wa mbere mu Burundi ufite ipeti rikomeye kurusha abandi.
Uyu asanzwe ari umuyobozi wa Komisiyo Ihoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ndetse n’izoroheje.




