Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kurangwa n’indimi ebyiri ku kibazo cy’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR Leta y’u Rwanda ivuga ko washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho usanga bamwe bemeza ko FDLR itakibaho, ariko abandi bakabavuguruza bagaragaza ko igihari.
Abinyujije kuri X, kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Ukwakira, Minisitiri Nduhungirehe yabaye nk’usubiza ibyatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen. Major Sylvain Ekenge, mu kiganiro aherutse kugirana na Radio y’Abadage, Deutsche Welle mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni nyuma y’uko Igisirikare cya FARDC cyari giherutse guhamagarira inyeshyamba za FDLR kurambika intwaro hasi kandi zikishyikiriza ubuyobozi kugirango harebwe uko basubiwa iwabo mu Rwanda nk’uko byari byemeranyijweho hagati y’u Rwanda na RDC mu itangazo ry’amahame ryashyizwe ahagaragara nyuma y’amasezerano ya Washington.
Ubwo DW yamubazaga aho ikibazo cya FDLR kigeze, Umuvugizi wa FARDC yagize ati: “Uyu munsi, dukwiye no kwibaza aho FDLR iri? Bari mu gace karimo u Rwanda hamwe na AFC / M23, cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru. Kandi barashaka kwitanga, ariko babujijwe kubikora.”

Aha ni ho Minisitiri Nduhungirehe yahereye agaragaza indimi ebyiri z’abayobozi ba RD Congo ku kibazo cya FDLR.
Yanditse kuri X ati: “Mu nama y’urwego ruhuriweho rwo guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM) yabereye i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuyobozi w’intumwa z’Abanyekongo, General Patrick Sasa Nzita, yakomeje kwemeza ko abajenosideri ba FDLR batabaho, ko uru ari urwitwazo rwashyizweho n’u Rwanda rwo gutera Congo, kandi ko iyo biba ari we wenyine bireba, atari kwemera CONOPS (Consept of Operations (CONOPS) for neutralization of the FDLR).”
Yongeyeho ati: “Noneho undi mujenerali, Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, aratubwira ko FDLR ibaho koko, ariko ko “bari mu gace karimo u Rwanda na AFC / M23,” ndetse yongeraho ko “bashaka kwitanga, ariko [babuzwa] kubikora.”
Yakomeje abaza ati: “Ese Guverinoma ya Congo izigera ihagarika aya magambo avuguruzanya n’amayeri yo gutinza? Izigera ihagarika iri kinamico riteye isoni kandi yiyemeze guhagarika inshuti ze z’aba FDLR, ndetse yinjije mu ngabo za yo, nkuko bisabwa n’Amasezerano y’Amahoro y’i Washington?”
Amasezerano y’Amahoro yashyizweho umukono hagati ya RDC n’u Rwanda ku itariki 27 Kamena 2025 i Washington, asaba ibihugu byombi kubaha ubusugire bwa buri ruhande.
Muri ayo masezerano kandi impande zombi zari zemeranyije gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kurwanya umutwe wa FDLR (CONOPS ) hanyuma u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe ku itariki ya 31 Ukwakira 2024.
Impande zombi kandi zemeye kwirinda ibikorwa byose by’ubushotoranyi. Zemeye kandi kutivanga, gushyigikira, cyangwa kwemera ibitero ibyo ari byo byose bya gisirikare cyangwa ibindi bikorwa, byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, bibangamira amahoro n’umutekano, cyangwa bibangamira ubusugire bw’urundi ruhande.




