nduhungirehe

Nduhungirehe yasabye Tshisekedi kwiheraho mbere yo gushinja abandi Jenoside

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi atakabaye asaba Isi kwemera ko mu gihugu cye habayeho Jenoside, mu gihe asanzwe akorana bya hafi n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri, nyuma y’amasaha make Tshisekedi avugiye ijambo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa RDC muri iryo jambo yagaragaje ko amakimbirane amaze imyaka ibarirwa muri 30 abera mu burasirazuba bwa RDC atari amakimbirane gusa, ko ahubwo ari “Jenoside ikorwa bucece imaze imyaka 30 yibasira abanye-Congo.”

Tshisekedi yaboneyeho gusaba amahanga ati: “Nimwemere Jenoside yakorewe abanye-Congo, mushyigikire urugamba rwacu rw’ukuri n’ubutabera; kandi mufashe kubaka amahoro arambye mu mutima wa Afurika.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko Tshisekedi atakabaye ashinja abandi gukora Jenoside, nyamara ubutegetsi bwe busanzwe bukorana n’abajenosideri.

Ati: “Perezida wa Congo, Nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ntahwema kugaragaza uburyarya bukabije. Yahaye intwaro, ashyigikira ndetse atera inkunga y’amafaranga abajenosideri bo mu Rwanda ba FDLR yaninjije mu gisirikare cye cya FARDC, cyo kimwe n’abarwanyi ba Nyatura n’indi mitwe yitwara gisirikare ishingiye ku moko.”

Nduhungirehe yavuze ko hejuru yo gukorana na FDLR Tshisekedi yanashinze imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo yahaye amafaranga, intwaro n’amasasu.

Yavuze ko Tshisekedi “ntiyigeze afunga amaso ubwo iyi mitwe yitwara gisirikare ifatanyije na FDLR na Nyatura batwikaga Ingo zirenga 300 z’Abatutsi b’abanye-Congo, mu mudugudu wa Nturo, Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”

Nduhungirehe yavuze kandi ko Wazalendo Perezida Tshisekedi yashinze zishe, zitwika ba Ofisiye benshi ba FARDC ari bazima ndetse zinarya inyama zabo, zibahora ko ari Abatutsi.

Yavuze kandi ko Tshisekedi yaruciye akarumira ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiraga amashusho y’abana bato bahawe imbunda na Wazalendo, bagahabwa inshingano n’ababakuriye zo kwica Abanyarwanda.

Yunzemo ati: “[Tshisekedi] ntacyo yigeze akora ubwo abayobozi ba Wazalendo bahaga iminsi 10 Abanyamulenge n’abandi banye-Congo b’Abatutsi ngo babe bavuye ku butaka bwa RDC hanyuma ‘basubire iwabo mu Rwanda’.”

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko hejuru ya biriya byose ntacyo Perezida wa RDC yigera avuga ku bitero bya drones ze byirirwa byibasira imidugudu y’Abanyamulenge batuye mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo.

Yasabye Perezida wa RDC kubanza kwireba mu ndorerwamo mbere yo gushinja abandi Jenoside.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *