Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakumiye abo yise ko basa na Gen. Sultani Makenga mu nama yateguye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni inama yari yatumiwemo abanye-Congo n’inshuti zabo ngo baganire kuri Jenoside Kinshasa imaze igihe ivuga ko yakorewe abaturage bayo.
Umuyobozi w’Umuryango Mahoro Peace Association n’uwa ‘Isoko’ yombi ihuriwemo n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi baturuka muri Kivu zombi, bavuga ko batunguwe no kuba bageze ahagombaga kubera inama bakangirwa kwinjira babwirwa ko basa na Gen. Makenga.
Visi-Perezida wa Isòko muri Amerika, Safari Munyarugendo, yagize ati: “Twageze ahagomba kubera inama saa tatu, tuhagera ku igihe cyari giteganijwe. Nyuma yo kugera ku muryango aho bagombaga kureba ko twiyandikishije, natangajwe no kubona ahanditse amazina yacu uwari kuyareba yayarebaga mu buryo buhishe cyane. Nabonye mu izina ryanjye barishyize mu ibara ry’umuhondo, bambwira ko ngomba kujya ku ruhande ikibazo cyanjye bakaza kucyigaho.”
Munyarugendo yakomeje agira ati: “Nyuma yaho abashinzwe umutekano wa Perezida Tshisekedi ni bo baje kutugaragariza ikibazo neza uko giteye. Batubwiye ko amazina yacu atari amakongomani ahubwo akomoka mu bindi bihugu, ndetse ko n’amasura yacu adasa n’ay’abanye-Congo.”
Uyu muturage yavuze ko “biteye agahinda n’isoni kubona leta yacu ya Congo yangira bamwe mu baturage kwinjira aho Perezida ari, bitewe n’ishusho bafite cyangwa n’amazina.”
Yunzemo ati: “Ni igisebo gikomeye kuri leta ya Congo n’abaturage babo kubera ko ntabwo byari bikwiye ko bavangura abaturage baza kumva ubutumwa Perezida wabo aje gutanga.”
Douglas Gasore Kabunda uyobora Mahoro Peace Association we yavuze ko ibyakozwe ari akarengane leta ya Kinshasa isanzwe ikorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ati: “Akarengane duhora dukorerwa muri Congo noneho Guverinoma ya Congo yakazanye hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twebwe amazina yacu na bagenzi bacu baturuka za Masisi badushyize ku ruhande banga ko twinjira, akarengane dukorerwa muri Congo kadukurikiranye na hano muri Amerika. Aka ni akarengane tugomba kurwanya.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibyo leta ya Congo irimo igenda ibeshya amahanga igaragaza ko Abatutsi nta Jenoside yabakorewe ari ikinyoma gikomeye ndetse n’ipfobya.
Mu mashusho yafashwe mu gihe iriya nama yarimo iba, umwe mu banye-Congo yumvikanye abaza ati: “Niba iyi nama twiga ku haturuka amahoro mu gihugu mukaba mwangiye bagenzi bacu b’abanye-Congo kwinjira , kandi mubyo mwavuze ntaho mwerekanye Jenoside yabakorewe, amahoro azaboneka ate?”
Akibivuga abari mu cyumba cy’inama bahise bamukomera.
Iyi nama yari yatumiwemo Meya wa New-york, nyuma yo kubona ubusabe bwa Mahoro Peace Association yamwandikiye imugaragariza ko igamije ipfobya rikorerwa abatutsi muri Congo, byarangiye atayitabiriye.




