Ngo hari abarwanyi ba FDLR bakizeye ko amaherezo u Rwanda ruzemera gushyikirana nabo bagataha bemye

Mu ntangiriro za 2014, ngo hari abegereye inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR baturutse mu miryango yo muri Afurika ndetse n’ibihugu bimwe bazumvisha ko zizafashwa zikagirana ibiganiro na leta y’u Rwanda, ariko bazibwira ko kugirango ibyo bigerweho ari uko zabanza zikarambika hasi ibirwanisho.
Aba bantu babashije kwemererwa n’izi nyeshyamba zibarizwa mu mutwe ufatwa nk’umwe mu mitwe y’iterabwobaba ikomeye.
Abayobozi b’izi nyeshyamba ngo batumyeho ababungirije muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo baganira ukuntu bazashuka u Rwanda binyuze mu biganiro hagati y’impande zombi.
Izi nyeshyamba zifuzaga kubonana n’abayobozi b’u Rwanda ku meza y’imishyikirano bakagira ibyo bemeranya ndetse hakagira n’ibyo bagenerwa nyamara mu by’ukuri batarigeze barambika hasi ibirwanisho.

545c61b76999c (1)
Gen Victor Byiringiro mu ikoti ryirabura aseka

Gen. Victor Byiringiro ukunda no kwiyita Iyamuremye Rumuri Gaston, akaba ari we mugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR, yoherereje ubutumwa bwihuse abayobozi b’imitwe y’ingabo muri FDLR, aho ngo yabasabaga gutumiza iyi mitwe yose muri zones zabo, bagahitamo gusa abarwanyi 10 muri buri unit bakabohereza mu nkambi. Ibi ngo bikaba byari kumvisha u Rwanda kwemera gushyikirana nabo.
Sgt. Innocent Serukwavu w’imyaka 65, akaba ari wari mukuru kurusha abandi mu mutwe wa FDLR, icyo gihe ngo yishimiye ubwo butumwa kuko yumvaga yifuza kuva mu buzima bw’amashyamba agataha mu Rwanda.
Kuwa 28 Ukuboza 2014 nk’uko iyi nkuru dukesha KT Press ikomeza ivuga, uwitwa Mohamed, wari umuyobozi w’ikigo cya Bunyakiri ari nacyo Serukwavu yabarizwagamo muri Kivu y’Amajyepfo, yahamagaje abo yari ayoboye agirango bavugane ku mabwiriza yari aturutse kwa Gen. Byiringiro.
Icyo gihe Serukwavu nawe yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kujya mu nkambi kuko yari ashaje, ngo agira icyizere cy’uko yaba yenda gusubira iwabo mu Rwanda nk’uko yabitangarije KT Press.
Abarwanyi bagera kuri 200 n’imiryango yabo nibo begeranyijwe baturutse muri units zitandukanye, boherezwa mu nkambi ya Walungu iherereye mu birometero 100 uvuye I Bukavu mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo ikaba irindwa na Monusco.
Ngo muri iyi nkambi nk’uko Serukwavu yakomeje avuga, ngo bahabwaga ibyo kurya byiza birimo inyama, amazi n’inkwi, ariko nk’uko yakomeje yemeza, ngo byose byari mu rwego rwo gutuma badatekereza kugira umuntu wo hanze bavugana.
Hanze y’iyi nkambi, ingabo za Congo nazo zari zihafite uburinzi. Ibi ngo byatumye Serukwavu atekereza ko ntaho agihuriye na FDLR iyi nkambi ari yo izamufasha kuva mu ishyamba agataha.
m_9
Sgt.Innocent Serukwavu (ibumoso) Cpl.Mbarubukeye Jean Claude (Hagati) na Sgt Manasseh Munyaneza (iburyo)/ Ifoto: KT Press

Nubwo yibazaga ibi ariko, ngo icyo atari azi n’uko ubuyobozi bw’iyi nkambi bwakomeje gukorana bya hafi n’abayobozi ba FDLR ahubwo ngo inahindurwamo ahashakirwaga ingabo zo kwinjiza mu gisirikare cya Congo, FARDC, ari nayo yayoboraga iyi nkambi nubwo na Monusco yari ihari.
Ngo igitondo kimwe, guverinoma ya Congo yaje gutumiza inama n’abarwanyi ba FDLR bo mu nkambi, ishaka kubagezaho aho iby’imishyikirano hagati ya FDLR n’u Rwanda bigeze.
Aba barwanyi ngo bitoyemo 8 bagiye babahagarariye muri iyo nama byari biteganyijwe ko igomba kubera I Bukavu. Mu kugera I Bukavu, aho kugirango bitabire inama, ahubwo bahise boherezwa I Kisangani aho serukwavu avuga ko bahise binjizwa muri FARDC.
Aha I Kisangani n’ubundi ngo naho hari inkambi yateguriwe kwakira abarwanyi ngo bashyize hasi ibirwanisho irimo abarwanyi 800 n’abo mu miryango yabo. Iyi nkambi nayo ikaba igenzurwa bidasubirwaho na guverinoma ya Congo.
Mu nkuru yari yabanje nk’uko KT Press ikomeza ivuga, ngo uwitwa Lt. Col Gerard Ntibibaza, wahoze ari umuyobozi mukuru muri FDLR akaba yaratahutse, yavuze ko FARDC ibashakira abarwanyi.
Sgt. Manasseh Munyaneza, nawe wahoze muri FDLR akaba yaraturutse mu nkambi ya Walungu, yavuze ko iyo weruye ukavuga ko wifuza gutaha mu mahoro, bamwe muri bagenzi babo bahita babaza ukuntu utinyuka kuvuga gutyo mu gihe mission ngo yabajyanye muri iyi nkambi itararangira.
Bamwe muri aba barwanyi ngo ntibifuza kuva mu ishyamba kuko ngo bizeye ko bazayavamo baherekejwe ndetse bashagawe bikomeye berekeza mu Rwanda.
Munyaneza avuga ko abari mu nkambi bizeye ko amaherezo guverinoma y’u Rwanda izemera gushyikirana nabo kubera ko ngo Loni izayishyiraho igitutu.
Nubwo bafite iki cyizere ariko, kuva ku munsi wa mbere u Rwanda rwakomeje kuvuga ko nta mpamvu izatuma rugirana imishyikirano n’abantu bari ku rutonde rw’abaterabwoba ndetse basize banagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo u Rwanda rukora kikaba ari ukwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abemeye gutaha mu mahoro.
Kuri ubu abahoze ari abarwanyi bagera mu 10,000 bagarutse mu Rwanda banasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko byemezwa na Bwana Jean Sayinzoga, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza abahoze mu gisirikare mu buzima busanzwe.
Ikindi kintu ngo kibuza abantu gutaha nk’uko Munyaneza yakomeje avuga, ngo ni ubuhanuzi bw’ibinyoma bamaze imyaka bahabwa, aho ngo mbere yo kujyanwa mu nkambi babwirwaga ko Imana yavuze ko izabamenyesha igihe gikwiriye cyo guhirika guverinoma y’u Rwanda kandi ngo ubu buhanuzi buracyakoreshwa.
m_8
Bamwe mu barwanyi bakiri mu nkambi

Ari Munyaneza na Serukwavu bavuga ko ubwo bagiraga igitekerezo cyo kuva mu buzima bubi bw’ishyamba begereye umuyobozi muri Monusco kuwa 01 Ugushyingo 2015, hakaba hari ku Cyumweru nimugoroba.
Nyuma y’icyumweru kuwa 06 Ugushyingo, uyu muyobozi muri Monusco yababwiye ko bazava mu ishyamba ku munsi ukurikiye.
Ku isaha ya saa kumi za mugitondo, nibwo buriye imodoka ya Loni ibageza ku mupaka wa Congo n’u Rwanda i Rusizi aho bakiriwe n’abayobozi muri komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, aho bavuye bajyanwa mu ngando bakamara amezi 2, ariko kuri ubu bakaba bicuza igihe bataye mu mashyamba.
Aba bagabo bombi bemeza ko basanze u Rwanda ari igihugu gitera imbere kandi gifite umutekano, bavuga ko abana bari mu mashyamba bazabaza ba se impamvu batabaretse ngo batahe bige bahabwe uburere nk’ubwo bagenzi babo bari guhabwa mu gihugu.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *