Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 24 Kanama 2024 , abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kibungo ,bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abakandida b’abadepite . Icyo gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwishimira ibikorwa remezo bubakiwe mu myaka 7 ishize .
Igikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Murenge wa Kibungo, byaranzwe no kwishimira ibyo umukandida Paul Kagame yemereye abaturage bikanagerwaho muri gahunda ya Guverinoma 2017-2024 .
Mu bikorwa remezo , Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi yari yamereye abaturage ,bavuga ko byose yabibagejejeho ndetse hiyongeraho n’ibindi bavuga ko byahinduye imibereho myiza y’abaturage.
Abatuye mu Murenge wa Kibungo bavuga muri Manda ishize umukandida Paul Kagame, yari yabemereye kububakira ibikorwa remezo birimo Sitade ya Ngoma,hoteli ,imihanda ya Kaburimbo ndetse n’indi ifasha abaturage mu buhahirane ,amavuriro ndetse n’amashuri,ibyo byose byarakozwe ndetse hiyongeraho kwegerezwa amazi meza no kugaburira abana ku mashuri, kugezwaho amazi meza ndetse no Kubaka gare ya Ngoma .
Umuyobozi w’Umuryango wa FPR- Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano nyiridandi Cyriaque, yavuze ko mu Murenge wa Kibungo ariho hatangirijwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango ku rwego rw’Akarere Kandi ko ibyo bikorwa bizakomereza mu mirenge yose igize ako karere .
Mapambano yabwiye itangazamakuru ko uretse ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR -Inkotanyi bizakomereza mu mirenge, ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame n’abadepite ba FPR -Inkotanyi , bakazakora ibikorwa byo kwamamaza abakandida biyamamariza kuba intumwa za rubanda bizabera mu Murenge wa Sake tariki ya 29 Kamena 2024 ndetse kuwa Kabiri ya 2 Nyakanga 2024 , umukandida Paul Kagame azaba arimo kwiyamamariza mu Karere ka Ngoma , igikorwa kikazabera mu Murenge wa Kibungo.
Umuyobozi w’Umuryango wa FPR- Inkotanyi yasabye abanyamuryango n’Umuryango wa FPR Inkotanyi kuzitabira ibyo bikorwa byose kugira ngo kwamamaza abakandida babo bizagende neza .
Yagize ati ” Turasaba abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi kwitabira ibikorwa byose byo kwamamaza umukandida wacu akaba na Chair man wacu ndetse n’abakandida bacu b’abadepite. Turasaba abanyamuryango n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma kuzitabira igikorwa cyo kwamamaza umukandida tariki ya 2 Nyakanga, ibyo yatwemereye byose yarabiduhaye .”
Abaturage batuye mu karere ka Ngoma batanze ubuhamya barimo abagore babwiye InyaRwanda.com bashima imiyoborere ya Perezida Paul Kagame uri mu bakandida batatu biyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba Tariki ya 15 Nyakanga 2024 .Bamwe muribo bavuga ko iyo miyoborere myiza yatumye bitinyuka biteza imbere bakaba bakataje mu iterambere.
![]()
![]()
Abaturage batuye mu Murenge wa Kibungo batangije ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR-INKOTANYI bishimira ibyagezweho.



