Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, ruri aho icyaha cyabereye, mu Mudugudu wa Kabasore, Akagari ka Kabasore, Umurenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, kuwa Kabiri rwaburanishije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 47 ukekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yatemwe umugore we ndetse n’umuhungu we akoresheje umuhoro.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 5/11/2025 ubwo yatahaga iwe mu rugo agasanga umugore we adahari. Umugore atashye yamubajije aho yiriwe amubwira ko yari yagiye mu kiraka undi ntiyabyumva neza aramwirukankana amukubita umuhoro ku kuboko.
Umuhungu wabo w’imyaka 23 nawe atashye akabaza se uko byagenze, se yamukubise umuhoro mu mutwe no ku maboko aramukomeretsa bikabije.
Mu iburanisha, uregwa yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yakekaga ko umugore we yari yagiye gusambana nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 ndetse n’ingingo ya 107 z’Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.




