Bamwe mu batuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero bavuga ko ubuharike bwiganje muri aka karere buri mu mpamvu zitera igwingira mu bana.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ku rwego rw’igihugu, Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF yibukije Abanyarwanda ko ubuharike n’ubushoreke bigira ingaruka ku iterambere ry’ingo n’igihugu muri rusange.
Umuturage witabiriye umuhango wo gutangiza iki cyumweru wabereye muri Hindiro, yasobanuye imiterere y’iki kibazo, ati: ”Ikibazo cyo guharikwa ku bagore hano muri Ngorororero kirahari cyane. Biterwa akenshi n’abagabo bahunga inshingano, umugabo ava mu mirimo akajya ku kabari, yagerayo agasangayo nk’umukobwa wiyambariye neza, wambaye ibigufi, asize umugore mu rugo avuye guhinga bikarangira akurikiye ya nkumi. Muri make hano hari imirimo idahabwa agaciro, ikita iy’abagore.”
Undi yagize ati: “Urebye igwingira ry’abana riri hano mu karere ka Ngororero, nta kintu kitahera imyumbati, ibishyimbo, dodo n’imbuto. Ubu bukangurambaga budusigiye kwikubita agashyi, hakabaho ubufatanye n’abagore bacu bityo bikadufasha kurwanya iyo mirire mibi.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, avuga ko bari mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage kureka uyu muco utari mwiza. Yagize ati: “Abaturage uwo muco bagomba kuwureka, umuntu agashaka umugore umwe, umugabo umwe ugenwe n’amategeko unamufasha kubyara abana bashoboye kurera. Na bwo ni ubukangurambaga dukomeje kandi birimo gutanga umusaruro.”
Iki kibazo cy’ubuharike n’ubushoreke kandi cyongeye kugarukwaho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Batamuriza Mireille, aho yasabye abaturage kubyirinda kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’ingo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Iyo bavuze umuntu ufite abagore benshi bivuze ko abo bagore barimo kubyara, ese uwo mugabo afite ubushobozi bwo kurera abo bana? Bivuga ngo n’ubwo yagira ubushobozi bwo kubarera hari ibindi byinshi biba bisabwa ndetse we atagiramo uruhare. Twifuza ko abantu bumva ingaruka zo kubyarara abana benshi. Rero turakomeza kwigisha, kwigisha ni uguhozaho kugira ngo duce intege iyo mico itari myiza mugihugu cyacu.”
Muri uyu mwaka, icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, gifite insanganyamatsiko igira iti: ”Tunoze isuku, turinde abana indwara zibatera kugwingira”.
Mugihe cy’icyumweru, ibikorwa bizibandwaho birimo gukingira abana bari munsi y’imyaka itanu bacikanwe n’inkingo zisanzwe zitangwa muri gahunda y’inkingo, gutanga Vitamin A ku bana bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 59, gutanga ikinini cy’inzoka ku bana bafite kuva ku mezi 12 kugeza kuri 59, harimo kandi gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro no gukora ubukangurambaga bwimbitse bwo gukumira imirire mibi. Izi servisi zikazatangwa mu turere twose.










