81919394-78b1-11ee-9fd5-00163e02c055

Ni gute Mossad yabashije gutega umutego Hezbollah mu byombo by’itumanaho ibihumbi

Tugenekereje mu Kinyarwanda, ni Urwego rw’iperereza n’Ibikorwa Bidasanzwe, 
Uru rwego ruzwi cyane ku izina rya Mossad mu Giheburayo,ni ikigo cy’ubutasi cy’igihugu cya Isiraheli,kimwe mu nzego z’ubutasi zunganira Aman na Shin Bet.

Mossad ni urwego rw’iperereza,ruzwiho gukora Operasiyo zitangaje, rushinzwe gukusanya amakuru, ibikorwa by’ubutasi by’ibanga, no kurwanya iterabwoba. Minisitiri w’intebe wa Israel gusa niwe ufata icyemezo cya nyuma,
Urubuga rwa Wikipedia rutangaza ko, urwego Mossad, rukoresha ingengo y’imari ya miliyari 10 yama Shekel ya Israel (Miliyari 2.73 z’Amadolari y’Amerika) ,ndetse rukaba rukoresha abantu bagera ku 7.000.

Mossad ni rumwe mu nzego zikomeye z’ubutasi ku isi

Muri uru ruhererekane rw’inkuru, tuzagaruka kuri Operasiyo Mossad yagiye ikora Israel yaje kwemera,aha twavuga nka Operasiyo Otto Adolf Eichmann, Umunazi wamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Mu nkuru twabateguriye, turagaruka k’uburyo Mossad, yabashije kwinjirira ibyombo by’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban usanzwe udacana uwaka na Israel ndetse wanashyizwe k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Kuwa 17 Nzeri 2024 ahagana Saa cyenda z’amanywa mu isoko ry’i Beirut mu murwa mukuru wa Liban, hano Camera nk’ibisanzwe yarimo ifata amashusho y’umutekano.

Ishusho ya videwo, ibinyamakuru byasamiye hejuru ni icyombo cy’itumanaho giturikana uwari umaze kwakira ubutumwa nw’ibanga mu gikoresho cy’itumanaho cye,(Walkie-talkies).Benshi mu baturage ba Liban, baratunguwe cyane kubera iyi
Operasiyo y’iturika ry’abari bafite ibyo byombo bari barimo kwakira ubutumwa butunguranye ndetse bugaragaza ko buturutse ku buyobozi bukuru bwa Hezbollah.

Ikinyamakuru Jerusalem Post, cyo kuwa 18 Nzeri 2024, nacyo cyari cyatangaje ko, Ambasaderi wa Iran Mojtaba Amani yakomerekeye muri ibi bitero by’ibyombo bya Walkie-talkies.

Ibikorwa nyirizina uko byagendaga

Ibimenyetso bya videwo zabaturikanywe n’Ibyombo, bigaragaza ko mbere na mbere, ababaga bakiriye ubutumwa bihutiraga hanyuma babufungura, Icyombo kigahita giturika, ku buryo abari bafite ibyo byombo barenga 2800 bakomeretse mu buryo bumwe muri Liban yose.

Ibi byombo,(Walkie-talkies) ni ikoranabuhanga ryo mu 1980,aho Abahanga na nubu barikoresha aho urifite yakira ubutumwa butabaza, bidasabye ikoranabuhanga rya terefone risanzwe.Abahanga mu itumanaho  bakaba barifata nk’itumanaho ryizewe, bigoye kuryinjirira.

Umutwe wa Hezbollah wari warahisemo iri koranabuhanga kurusha gukoresha terefone ngendanwa, gusa Mossad idasinzira amanywa n’ijoro iba ibonye akazi.Uwahoze ari umuyobozi wa Hezbollah,Hassan Nasrallah,nawe waje guhitanywa n’ibisasu by’indege kabuhariwe zamuhitanye i Beirut nkuko byaje gutangazwa na Israel Defense Forces ,( IDF) Nasrallah, yari yaratanze amabwiriza yuko abayoboke be, bahagarika gukoresha ikoranabuhanga rya Terefone.

Hezbollah ntabwo yigeze imenya ko noneho Mossad yari igiye kugendera ku buryo bushya mu itumanaho,bwo gusenya uyu mutwe wari wahisemo binyuze mu mabwiriza ya Nasrallah.Liban yari yahindutse umuborogo kubera Ibyombo bya (Walkie-talkies. Ibitaro byatangiye kuvura inkomere i Beirut.

Inkomere, zahuriraga ku bikomere byo mu maso, gucika intoki, cyangwa kwangirika kw’imyanya y’ibanga.Ku munsi wakurikiye iturika rya mbere, ubwo abayoboke ba Hezbollah, bari bagiye gushyingura, mu kivunge cy’abantu benshi, iturika ryarakomeje, maze ibihumbi by’abantu batangira kujugunya terefone zabo hasi bazi ko arizo ziri kubaturikana, abarenga 37 bahise bahasiga ubuzima 3700 barakomereka, naho ibihumbi by’abayoboke ba Hezbollah barwara ihungabana.

Amayeri yaba yarakoreshejwe

Uburyo bwa mbere, bamwe bagaragaza ko haba harakoreshejwe uburyo bwo guha amabwiriza icyombo uri kure atuma bateri yacyo ishyuha cyane kugeza igihe iturikiye. Ibyo bita Cyber Attack.Gusa ubu buryo Inzobere zivuga ko atari bwo bwakoreshejwe, kuko iyo bateri ishyushye ikabyimba, izana umwotsi, n’umuriro ariko ntiturika nk’igisasu.

Uburyo bwa kabiri, iperereza ryagaragaje, ibi byombo Hezbollah yari yarabitumije mbere ho ukwezi, bityo inzobere zikemeza ko byaba byaratezwemo mbere ibiturika ( Explosives) Hezbollah itabizi.Ibi byombo ( Bipeurs) byaje Hezbollah izi ko ari ibyombo bya nyabyo, ariko byaramaze gushyirwamo ikoranabuhanga ( Program) ihabwa amabwiriza n’umuntu uri kure, noneho iyi program igashyushya bateri ku rwego rwo hejuru, nayo igaturitsa ibiturika byari byarashyizwemo.

Amashusho yafashwe nyuma yiturika ry’ibyombo, yerekana ko, muri terefone habaga hashyizwemo ( Explosives) nyinshi ku buryo hari naho zatwikaga imodoka y’uwabaga yitwaje icyo cyombo.Iyi operasiyo yahahamuye isi, ndetse ihahamura ibyihebe bya Hezbollah kuko hakomeretse byinshi ndetse abari kuyobora urugamba Hezbollah yiteguraga kujyamo na Israel benshi bari barimo bajyanwa mu bitaro hirya no hino mu gihugu.

Ni gute Israel yateguye iki gikorwa?

Ku byombo byaturitse iperereza ryasanze hariho uruganda Gold Apollo rwabikoze rubarizwa muri Taiwan.
Umuyobozi w’uru ruganda, yahise anyomoza ko atarirwo rwakoze izi Bipeurs ahubwo ko babariza ku rundi ruganda BA.C Consulting rwahawe uruhushya rwo gukora Bupeurs (License) nuru rwo muri Taiwan.

Iperereza, ryasanze BA.C ari uruganda ruherereye muri Hungry i Budapest. Itangazamakuru ryasanze aho rwakoreraga, rutagihari ndetse no kuri Google rwarakuweho, udashobora kubona amakuru yarwo.Ubuyobozi bwa Hungry bwakoze iperereza bwanzura ko BA.C mu byo yakoraga nta byombo ( Bipeurs) birimo. Bwanzuye ko ibyombo byaturikiye muri Liban bitaturutse muri Hongria.

Ikinyamakuru New York Times, cyo gitangaza amakuru gikesha Intasi eshatu nkuru, ko iyi Sosiyete yo muri Hongria yari mu masosiyete akorana na Israel.Ku bisigazwa byari byaturitse bya Talk walkie ( Icyombo) , iperereza ryasanzeho irindi zina rya ICOM sosiyete yo mu Buyapani. Gusa ICOM, yatangaje ko yahagaritse gukora ibi byombo kuva mu 2014.

Inzobere zitangaza ko bigoye kumenya neza neza aho ubu bwoko bw’ibyombo bwaba bwarakorewe. Gusa inzobere mu itangazamakuru rishingiye ku iperereza, ryasanze hari inganda za magendu zikora ibi byombo mu Bushinwa.

Inzobere yabajijwe n’ikinyamakuru L’Oriènt le Jour, yemera ko iyi operasiyo yateguranywe ubuhanga na Mossad, ndetse igera ku ntego ku mwanzi wa Israel kuko yabashije guca intege abarwanyi ba Hezbollah bitewe nuko bari bahungabanye mu nguni zose.

Gusa nanone Operation Talk walkie , ntawabura kuvuga ko yasize ihungabana mu baturage basanzwe ba Liban, bari basigaye batinya kugenda mu kivunge cy’abantu benshi batinya kugerwaho n’iturika ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *