Perezida w’u Burundi, Gén. Evariste Ndayishimiye, ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare yagiriye uruzinduko rwa rwihishwa i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yaba Perezidansi y’u Burundi cyangwa iya RDC nta wigeze avuga kuri uru ruzinduko.
Umwe mu bakora ku kibuga cy’indege cya Ndjili, yabwiye AFP ko Ndayishimiye yavuye i Burundi atwawe n’indege nto yari yohererejwe na Tshisekedi, ariko bikorwa “mu ibanga rikomeye kuko nta modoka zo ku muherekeza yigeze ahabwa cyangwa abayobozi bamuherekeza nk’uko bimenyerewe.”
Ni bwo bwa mbere Ndayishimiye na Tshisekedi bari bahuye, kuva mu kwezi gushize ubwo inyeshyamba za M23 zigaruriraga ibice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo birimo imijyi ya Goma na Bukavu, nyuma yo kuyirukanamo ingabo zirimo iza RDC n’iz’u Burundi.
Umwe mu bayobozi bakomeye i Burundi yatangaje ko bariya ba Perezida bombi bamaze igihe kibarirwa mu isaha baganirira ku kibuga cy’indege cya N’djili.
Uyu yunzemo ati: “Baganiriye ku biteye impungenge bibera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no ku cyo bagomba gukora mu minsi iri imbere.”
Umwe mu basirikare bakuru yatangaje ko umuhuro wa Ndayishimiye na Tshisekedi nanone wari mu rwego rwo “koroshya ibitumvikanwaho” ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi “yabaye ikibazo mu gihe cy’imirwano” imaze igihe izisakiranya na M23.
Kuva muri 2023 u Burundi bufite muri Congo ingabo zirenga 10,000 zoherejwe gufasha FARDC mu ntambara imaze imyaka irenga itatu ihanganyemo na M23.
Tshisekedi na Ndayishimiye bahuye, mu gihe hari amakuru avuga ko u Burundi bwatangiye gucyura ingabo zabwo; n’ubwo Igisirikare cy’u Burundi gihakana ayo makuru.
FDNB yakunze gushinja ingabo za FARDC guhunga urugamba M23 itaranaza; ibyakunze gutuma abasirikare bayo bicirwa muri Congo ku bwinshi.




