Mu gitaramo cya Davido cyabereye muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bemeje abafana ubwo basomaniraga ku rubyiniro, ibintu byahise byongera amarangamutima y’abari babyitabiriye.
Nyuma y’iki gikorwa cyavugishije benshi, Juno Kizigenza yasubije abanyamakuru avuga ko byatewe n’umunezero bari bafite icyo gihe. Yagize ati: “Ni uko twari twishimye cyane.”
Ariel Wayz na we, mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko nta gitangaje yabibonyeho kuko we na Juno ari inshuti za hafi cyane, bityo gusomana kuri bo atari ikintu cyateza imipaka.
Ibyo byabaye mu gihe bari bamaze kuririmba indirimbo yabo ‘Away’, aho Ariel Wayz yari yongeye gusanga Juno ku rubyiniro kugira ngo bakomeze gushyushya abakunzi babo. Bakomeje kubyinana bagaragaza ko bari kwishimira uburyo abafana babakiranye urugwiro, maze indirimbo irangiye Juno yegera Ariel amuha busa yatumye abari muri BK Arena barushaho gusakuza.




