Isombe ni ikiribwa gikomeye ku by’umwihariko ku bagore bonsa n’abatwite kuko bibongerera ubushobozi ku buzima bwabo ndetse no kubana.N’ubwo isombe ari nziza ariko bisaba kwitonda mu mitegurire yayo kuko iyo utayitayeho bishobora gushyira ubuzima bw’abayiriye mu kaga.
Umugore utwite aba agomba kurya isombe kubera ko ikungahaye ku mavitamini n;intungamubiri umubiriwe ukeneye cyane ,kugira ngo agire ubuzima bwiza n’umwana atwite abashe gukura neza .aha twavuga nka vitamini zo mu bwoko bwa B ndetse na Vitamini C wongeyeho n’ubutare bwa fer.
Isombe ituma igogora rigenda neza ibyo bikamurinda umugore utwite indwara ya constipation ikunze kwibasira abagore batwite, kumuvura umuriro no kuribwa umutwe.
Ikindi n’uko isombe ifasha umubyeyi kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri we,ituma abona neza,kumwongerera ubushake bwo kurya no kumurinda uburwayi bwo kugira amaraso make.Ku ruhande rw’umugore wonsa burya isombe ifite akamaro gakomeye ,aho mu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Philipine ,bayagaragaye ko isombe igira uruhare runini mu gutuma amashereka aboneka ari menshi ,abagore bonsa bagirwa inama yo kurya isombe cyane kubera ko ituma batabura amashereka .
Sciencedirect.com ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko isombe iribwa nk’imboga 60% mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no mu gice kimwe cya Asia nko muri Indonesia, Philippines na Malaysia.
Mu guteka isombe bisaba ko hongerwamo ibirungo bitandukanye kugira ngo irusheho kuryoha no kugira intungamubiri nyinshi , isombe kandi bisaba ko itekwa neza igashya kuko burya ibonekamo aside ya Cyanide bityo utayitse neza ya aside ishobora kugutera ikibazo. ni na byiza ko yongerwamo gikukuri kuko gifasha mu kugabanya bwa busharire bwa aside.



