d

Niba uri umukene ntushobora gukora umurimo w’Imana neza: Pastor Chris

Umuyobozi w’itorero Christ Embassy, Pasiteri Chris Oyakhilome wo muri Nigeria yongeye kugaragaza ko kugira ubushobozi bw’amafaranga ari ingenzi cyane mu kugira uruhare rufatika mu murimo w’Imana.

Mu nyigisho aherutse gutanga, yavuze ko impano z’umwuka n’ubutumwa bwiza gusa bidahagije igihe umukristo akennye. Yavuze ko Imana itamushinga kuyobora itorero ryayo ku bantu badafite ubushobozi, yaba ku rwego rw’umujyi, igihugu cyangwa isi yose.

Yifashishije Bibiliya, Pastor Chris yatanze urugero rwa Yesu igihe yari ari ku musaraba, ashyira nyina mu maboko ya Yohana aho kumuha Petero, nubwo Petero ari we wari umuyobozi. Yasobanuye ko mu Ibyakozwe n’Intumwa 3, Petero ubwe yavuze ko nta feza cyangwa zahabu afite, mu gihe Yohana we yakomokaga mu muryango w’icyubahiro ufitanye isano n’umutambyi mukuru.

Yagize ati: “Nta kintu byaba bimaze kuba ufite impano nyinshi, cyangwa se ubwiriza cyane, ariko uri umukene. Ntabwo uzashobora guhagararira umubiri wa Kristo. Ntazaguha kuyobora itorero rye mu mujyi wawe, mu gihugu cyangwa ku rwego rw’isi.”

Yakomeje agira ati: “Mwibuke ko igihe Yesu yari ku musaraba yabonye nyina ndetse abona na Yohana. Ntibigeze bamubaza bati ‘Ntuba umwe muri bo?’ kuko yari azwi kandi afite imbaraga. Niyo mpamvu Yesu atamwise ‘Mama’ ahubwo amubwira ati ‘Mugore’ kugira ngo agaragaze ko ibyo ari ukubera umugambi w’Imana.”

Aya magambo ye yakomeje guteza impaka muri bamwe, aho hari abemeza ko ari igitekerezo gishya gishyira imbaraga ku bukungu, mu gihe abandi bavuga ko ari ukwerekana ko umurimo w’Imana usaba no kugira ubushobozi bwo kuwushyigikira mu buryo bufatika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. No muri bibiliya turabona ba Abraham ba Yakobo, ba Isaka, ba Salomo, ba Dawidi,… bari abatunzi bo kurwego rwo hejuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *