Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 19 Gicurasi, impunzi z’Abanyarwanda 786 zasubijwe mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Grande Barrière i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iki gikorwa cyateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR), ku bufatanye n’abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa AFC / M23.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) rivuga ko ryasubije nibura Abanyarwanda 1100 mu gihugu bakomokamo mu minsi ibiri. Umuvugizi wa UNHCR ukorera i Geneve, Eijun Byun, yatangaje ko iki gikorwa cyatangiye ku wa Gatandatu ushize cyakomeje ku wa Mbere, itariki ya 19 Gicurasi.

“Ku wa Gatandatu, abantu 360 bari basubijwe mu gihugu cyabo kandi biteganijwe ko abandi 795 bategerejwe uyu munsi. Rero, mu mpera z’umunsi wo kuri uyu wa Mbere, bagomba kuba 1100. Ibi, ni nyuma y’uko bagenzi bacu bari i Goma basuzumye imyirondoro yabo……. kugira ngo bamenye neza abantu bagomba gutahuka ariko nanone kugira ngo barebe niba uburenganzira mpuzamahanga n’amategeko ndetse n’ihame ryo kutirukanwa byubahirizwa.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bose bacyuwe bava mu mujyi wa Goma bajya mu Rwanda imyirondoro yabo yarasuzumwe hemezwa ko ari impunzi z’Abanyarwanda.”
Abenshi muri bo ni abagore n’abana, ariko kandi n’ababana n’ubumuga n’abasaza.

Bageze ku mupaka w’u Rwanda, iyi miryango yakiriwe n’abayobozi b’u Rwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yabahaye ubutumwa bubahumuriza abizeza ko batashye mu Gihugu kibakunda aho buri muturage wese ahabwa umwanya wo gukora akiteza imbere, abanyeshuri bakigira ubuntu, bagahabwa indangamuntu bakitwa Abanyarwanda nk’abanyagihugu basanzwe.
Prosper Mulindwa, yagize ati: “Muje mu Gihugu cyubahiriza Amategeko aho nta karengane mushobora gukorerwa, mu Gihugu gikunda abaturage ha handi n’uwabuze ashakishwa kugeza abonetse kuko ari uw’agaciro, n’uwahamwe n’ibyaha aragororwa akongera agasubira muri sosiyete agafatanya n’abandi mu iterambere.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage barenga 300 bari birukanywe muri Goma bajya mu Rwanda. AFC / M23 yavuze ko bari Abanyarwanda bari muri Congo mu buryo butemewe n’amategeko. Muri bo harimo abagabo 181. Bahujwe n’imiryango yabo, batwarwa mu mamodoka yatanzwe na AFC-M23.
Iki gikorwa kizakomeza, nk’uko Umuvugizi wa UNHCR yabisezeranyije.




