Umuhanzi w’Umunyamerika Nicki Minaj ategerejwe mu muhango uzabera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York kuri uyu wa Kabiri, aho azaganiriza ku birego byo kwibasira Abakirisitu muri Nigeria.
Minaj azahurira ku rubyiniro n’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Michael Waltz, hamwe na Alex Bruesewitz, umujyanama wa Perezida Donald Trump akaba ari nawe wateguye iki gikorwa.
Iyi gahunda yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa Time Magazine, Eric Cortellessa, ku mbuga nkoranyambaga. Amb. Waltz yashimye Minaj avuga ko “atari umuhanzi w’indirimbo gusa, ahubwo ari umuntu uharanira ubutabera.”
Nicki Minaj na we yashimiye kuba ahawe ijambo, avuga ko adashobora guceceka mu gihe habaho ihohoterwa, kandi ko gukoresha ijwi rye ari inshingano ikomeye.
Ibi bikorwa bikurikiye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Trump, aho yavuze ko hari “itsembabwoko ry’Abakirisitu” muri Nigeria, ndetse agaragaza ko iki gihugu kigomba gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu birebana n’“impungenge zihariye” ku birebana n’ubwisanzure bw’iyobokamana.




