Nigeria: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu abagore 40 mu mujyi umwe

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yafashe umugabo ukekwaho gufata ku ngufu abagore 40 mu mujyi umwe mu gihe cy’umwaka umwe.

Umuvugizi w’Igipolisi Abdullahi Haruna, yavuze ko uyu mugabo yavumbuwe mu nzu y’umugore wo mu mujyi wa Dangora yihishe mu cyumba cy’abana, yagerageje kwiruka ariko abaturanyi bamwirukaho baramucakira.

Nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ibivuga, mu bafashwe ku ngufu harimo umukecuru ‘imyaka 80 ndetse n’abana bato bari munsi y’imyaka 10.

Ibihumbi by’abanya-Nigeria baherutse gusinya inyandiko yamagana ihohoterwa no kwicwa bikomeje gukorerwa abagore muri iki gihugu bavuga ko bamaze kurambirwa.

Dangora ni umujyi muto uherereye mu ntara ya Kano nko mu birometero 85 uvuye aho Polisi ikorera muri iyi ntara, ikaba ari imbogamizi kuri Polisi mu guhangana n’ubu bugizi bwa nabi butoroshye.

Umuyobozi w’uyu mujyi, Ahmadu Yau, yavuze ko guta muri yombi uyu mugizi wa nabi ari indi ntambwe Dangora iteye. Yagize ati” Abaturage b’uyu mujyi barishimye cyane kandi twizeye ko amategeko azakurikizwa mu guha ubutabera abaturage.”

Abaturage bo muri aka gace baganiriye na BBC dukeshya iyi nkuru, bavuze ko kuva umwaka ushize kugeza ubu babaga mu bwoba kuko bumvaga ko hari ruharwa mu guhohotera igitsina gore, aho byavugwaga ko yurira akanatobora amazu akabasanga mu ngo zabo. Bati” Noneho ubu turaryama tugasinzira nta gishyika.”

Ihohoterwa ryakorewe abana n’abagore ryababaje abaturage

Umunyeshuri muri Kaminuza witwa Uwavera Omozuwa yafahwe ku ngufu anicirwa mu rusengero nyuma yo gukubitwa kizimyamoto mu mutwe ndetse n’uwamwishe akaza gufatwa.

Mu ntara ya Jigawa, umwana w’imyaka 12 yafashwe ku ngufu mu mezi 2 ashize,hatabwa muri yombi abagera kuri 11 bakekwa.

Uwitwa Tina Ezekwe yishwe n’umupolisi mu majyepfo y’umurwa mukuru Lagos,hatabwa muri yombi abapolisi 2.

Barakat Bello yishwe n’agatsiko k’abagizi ba nabi nyuma yo kumufata ku ngufu,nta muntu watawe muri yombi kubera iki kibazo.

Umukobwa w’imyaka 17 yafashwe ku ngufu n’agatsiko k’abagizi ba nabi,babiri muri bo batawe muri yombi.

Ibyavuye mu igenzura rya NOIPolls muri Nyakanga 2017,byagaragaje ko nibura umukobwa 1 muri 3 muri Nigeria agera ku myaka 25 yarahuye na bumwe mu bwoko bw’ihohotera.

Abagore benshi bahohotewe n’imiryango yabo batinya kugaragaza ibyo bahuye na byo banga kugirirwa nabi,kubura gihamya zihagije mu gihe cy’urubanza no kwanga kwiteranya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *