Nigeria yemeje iyicwa ry’abasirikare ba yo 16 barimo ba ofisiye bane

Nigeria yemeje kuri uyu wa Gatandatu ushize ko abasirikare 16, barimo ba ofisiye bane n’abasirikare bato biciwe mu gico cy’abantu bitwaje intwaro muri Leta ya Delta, aho bari batabaye bagiye guhosha amakimbirane hagati y’amoko abiri.

Abasirikare bo muri batayo ya 181 bari mu butumwa bw’amahoro ahitwa Bomadi, hatuwe cyane n’ubwoko bwa Okuoma, bisanze bagoswe kandi bicwa n’insoresore zitwaje intwaro nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo, Brig, Gen. Tukur Gusau.

Mu magambo ye Gusau yagize ati: “Ibintu bibabaje byabaye igihe ingabo zari zitabajwe nyuma y’amakimbirane hagati y’abaturage b’Aba- Okuama n’Aba- Okoloba, bose bo muri Leta ya Delta.”

Yavuze ko itsinda ry’ingabo z’umusada ziyobowe n’umuyobozi mukuru (CO) naryo ryagabweho igitero, bituma umubare w’abasirikare bishwe bagera kuri 16, barimo uyu muyobozi, ba major babiri umukapiteni n’abasirikare 12.

Umuyobozi mukuru w’ingabo yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Leta ya Delta yo muri Nigeria yicaye ku bubiko bunini bwa peteroli kandi hari amariba menshi ya peteroli.

Byatumye umwanda uhumanya ibidukikije ndetse n’imyivumbagatanyo yiyongera ku rubyiruko n’abaturage bahora bigaragambya cyangwa baharanira kugenzura uduce twa peteroli.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *