Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa n’ubujura bukorerwa kuri murandasi, kizwi ku izina rya EFCC muri cya Nijeriya, cyatangaje ko cyamaze kwirukana abanyamahanga 102 nyuma yo kubahamya ibyaha by’uburiganya no kwinjira mu bikorwa by’ubwambuzi bukorewe kuri murandasi.
Muri abo birukanywe, harimo Abashinwa 50 ndetse n’Umunyatuniziya umwe, mu gihe abandi banyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye na bo biteganyijwe ko bazakomeza kwirukanwa mu minsi iri imbere.
Abo bantu bafashwe mu mukwabu wagutse wabereye mu mujyi wa Lagos mu kwezi kwa Ukuboza umwaka ushize, aho uwo mukwabu wafatiwemo abantu 792 bose bakekwaho ubugizi bwa nabi bukorerwa kuri murandasi.
Nijeriya, igihugu gifite abaturage benshi kurusha ibindi byose muri Afurika, kimaze kumenyekana ku isi hose kubera abantu bahakora uburiganya bwa murandasi bazwi ku izina rya “Yahoo Boys.”
Aba bantu bakoresha uburyo butandukanye bwo gushuka abantu hirya no hino ku isi, bakinjirira mu buzima bwabo bwihariye, bakabinjiza mu nkuru z’urukundo cyangwa ubucuruzi bw’ibinyoma, hanyuma bakabasaba amafaranga cyangwa amakuru y’ibanga bakayagenderaho babacucura utwabo.
Mu mukwabu wakozwe na EFCC, hafashwe ibikoresho byinshi birimo mudasobwa, telefoni ndendanwa na za konti z’imbuga nkoranyambaga zo kuri murandasi byakoreshwaga mu bikorwa byo kwambura abaturage amafaranga.
Raporo igaragaza ko aba banyabyaha bakunze kwibasira cyane abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Kanada, muri Mexique ndetse no mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.
Ubuyobozi bwa EFCC bwatangaje ko guhana aba banyamahanga no kubirukana ari uburyo bwo kugaragaza ko Nijeriya itazihanganira ubujura bushukana buorerwa kuri murandasi, kandi ko ari ubutumwa bugenewe buri wese washaka gukoresha iki gihugu nk’indiri y’uburiganya bukorerwa kuri Murandasi.
Byitezwe kandi ko izi ngamba zizagira uruhare mu kongera kubaka icyizere cya Nijeriya mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi no gucunga umutekano w’ikoranabuhanga mu gihe iki gihugu cyari kimaze gufatwa nk’indiri y’abatekamutwe ku isi.




