Nkumbuye ubuzima bwo mu Cyarabu i Butare_Col Cishahayo w’i Burundi

Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Cishahayo Remy, yavuze ko mu myaka ishize ubwo umubano w’u Rwanda n’igihugu cye wari wifashe neza yatembereraga mu mujyi wa Butare mu Karere ka Huye akahishimira.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, ubwo yahuriraga na mugenzi we w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi i Remera mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, mu gikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda abana barindwi inzego z’umutekano z’u Burundi zari zarafatiye ku butaka bw’icyo gihugu.

Guverineri Cishahayo yavuze ko akiri muto yari azi ko u Rwanda n’u Burundi batagira umupaka ubagabanya, kuko baremaga kenshi isoko ryo mu Cyarabu i Butare kenshi gashoboka.

Ati: “Ubwa mbere twaje kubasura muzi ko igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi turavukana. Navutse nzi ko nta mupaka uhari navukiye Kayanza twaremaga isoko ry’i Butare (Huye) mu Cyarabu buri wa Gatandatu twabaga turi mu Cyarabu. Abanya-Kayanza n’abanye-Huye twari abavandimwe dore ko ibikorwa byishi by’ubucuruzi twazaga kubikora mu Cyarabu tukahirirwa ku mugoroba tugataha.”

Yakomeje avuga ko yari afite n’inshuti nyinshi z’Abanyarwanda baremaga isoko rya Kayanza mu Burundi, asaba ko imigenderanire y’ibihugu byombi yasubira kuba nk’uko yahoze kera.

Yavuze ko hari icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzongera kuba mwiza, cyane ko n’abakuru b’ibihugu byombi babishygikiye.

Ati: “Turashima ko duheruka kubona umushyitsi Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edourd, ubwo yazaga mu birori by’ubwigenge. Twarishimye cyane Abanya-Kayanza bakeneye yuko imigenderanire yongera igakomeza nkuko yahoze mbere.”

Uyu musirikare akomoza ku bibazo by’umutekano muke byakunze kugaragara ku mipaka y’ibihugu byombi by’umwihariko ahahurira Intara ya Kayanza mu Burundi n’iy’Amajyepfo mu Rwanda, yavuze ko bifuza ko abahungabanya umutekano mu Rwanda bagahungira i Burundi cyangwa abawuhungabanya iwabo bagahungira mu Rwanda bajya bafatwa bakabiryozwa.

Ati: “Nkunda gutembera ku Kanyaru dore ko hari umupaka mwiza, ariko kuri ubu uharebye ubona hateye agahinda. iyo natembereyeyo abaturage baba bazi ko tuje gufungura umupaka ariko tukababwira ngo mwihangane tuzayifungura.”

We na mugenzi we Kayitesi baboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukora ibyaha kandi bakareka kwambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *