Nkundimana Binene Claude ukomoka muri Minembwe/i Mulenge muri Repubulika ya demukarasi ya Congo yinjiye ku mugaragaro mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika kirwanira mu mazi, US Marines, tariki ya 17 Kamena 2023.
US Marine, ibinyujije kuri Twitter, yasobanuye ko Nkundimana yageze muri USA nk’impunzi mu 2011 nyuma yo gutabarwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ubwo yagabwagaho igitero n’abo mu mutwe witwaje intwaro.
Mu mwaka w’2016, uyu musore yatangiye imyitozo y’igisirikare y’ibanze bigizwemo uruhare n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri USA, ubwo yari ayisoje, ahabwa ubwenegihugu.
Nk’umusirikare wabarizwaga mu Nkeragutabara za Marine ya USA, Nkundimana yakomereje amasomo asanzwe muri kaminuza ya Texas, nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri, akomereza amasomo y’igisirikare yisumbuye, akaba yamuhesheje ipeti rya Sous-Lieutenant, ahita aninjizwa muri Marine nyirizina.
Nkundimana ubwo yinjizwaga muri Marine, yavuze ko kugira ngo agere kuri izi nzozi, yabifashijwemo n’inshuti y’umuryango we yahoze muri iki gisirikare cya USA.



