Noà«l Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Noà«l Kabamba Tshiani, aravuga ko afite intego yo kohereza igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, mu mujyi wa Kigali, ngo mu gihe “u Rwanda rutava” mu burasirazuba bw’iwabo.

Tshiani, mu migabo n’imigambi afite nk’ushaka kuyobora RDC, arahamya ko FARDC iri ku rwego ruri hasi, bityo ko ateganya kuyongera ubushobozi bujyanye n’amahugurwa, ibikoresho n’uburyo bwo kurwana intambara.

Mu kiganiro na Congo Nouveau, uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko naba Perezida, azabwira u Rwanda gukura ingabo muri RDC. Ati: “Nzaha u Rwanda amasaha 48 yo kuva muri RDC. Nirutabikora, muzabyuka mu gitondo mubona FARDC i Kigali.”

Tshiani ni muntu ki?

Tshiani yavukiye mu gace ka Gandajika mu ntara ya Lomami kuri Noheli yo mu mwaka w’1957. Umunsi yavukiyeho ni wo yitiriwe izina rya Noà«l.

Nk’inzobere mu bukungu, yashinje ihuriro Congo Business Network rihuza abashoramari b’Abanyekongo baba mu mahanga no muri RDC ndetse yakoreye ibigo by’imari binini birimo SunTrust Bank iri i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tshiani yamaze imyaka igera kuri 25 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yakoraga imirimo y’ubujyanama mu ishoramari no mu bigo by’imari.

Yiyamamaje ubwa kabiri

Tshiani nta gihe kinini amaze yinjiye muri politiki. Yayitangiye ku mugaragaro mu mwaka w’2018 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, nk’umukandida wigenga (utagira ishyaka ahagarariye).

Amatora yo mu 2018 yegukanwe na Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora RDC kugeza aya magingo. Tshiani we ntiyamuhiriye kuko yagizwe amajwi 0.13%, aza ku mwanya wa 14 mu bakandida bahatanaga.

Itegeko ryamwitiriwe

Mu 2021, Tshiani yateguye umushinga w’itegeko rikumira mu myanya y’ubutegetsi umuntu wese utaravutse ku Banyekongo bombi.

Iri tegeko yaryamamaje hirya no hino, no muri za kaminuza, asobanura ko bidakwiye ko uwo yitaga Umunyekongo utuzuye yinjira mu butegetsi bw’igihugu kuko ngo byaba bisa n’aho igihugu cyinjiriwe.

Tshiani yagejeje iri tegeko mu nteko ishinga amategeko, iritera utwatsi kuko byagaragaraga ko rivangura Abanyekongo.

Mu gihe Abanyekongo babariraga amezi ku ntoki ngo amatora ya tariki ya 20 Ukuboza 2023 abe, Tshiani yagaruye umushinga w’iri tegeko. Tariki ya 29 Werurwe yagize ati: “Itegeko rya Tshiani rikomoka kuri Bibiliya. Gutegeka kwa Kabiri 17:15. Uko mbizi, ntabwo Bibiliya yaje ku bw’inabi. Ndi umunyagihugu, nkunda igihugu.”

Uyu mushinga na bwo watewe utwatsi n’Inteko ndetse n’imiryango irimo Kiliziya Gatolika, hagarukwa ku mpamvu yo guca abenegihugu mo ibice.

N’ubwo inteko ishinga amategeko yateye utwatsi uyu mushinga, hari abadepite bake bari bagaragaje ko ntacyo utwaye. Aba barimo Joseph Lembi Libula wagize ati: “Abatekereza ko iri tegeko ricamo ibice, barisanzuye. Ku bandi, rikomeza ubusugire.”

Radio RFI y’Abafaransa yo yigeze gusaba Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, kugira icyo avuga kuri uyu mushinga, asubiza ati: “Ni itegeko ryazanywe n’umuntu wakoresheje uburenganzira ahabwa na demukarasi.”

Tshiani azahatanira umwanya wa Perezida n’abakandida barimo Tshisekedi ushaka manda ya kabiri, Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’ubushize, Moà¯se Katumbi wangiwe kwiyamamaza ubushize n’umukandida wigenga wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

7 Responses

  1. Noël Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?
    Yaba ari kwiyahura mu muriro no gushora RDC mu kaga

    Niba atazi akaga Hamas yateje Palestine ubwo yateraga Israel nawe azagerageze

  2. Noël Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?
    Ariko nibaza iyo hataba ubwumvikane buke hagati y’uRwanda na DRC abiyamamariza kuyobora DRC barikubwiriki abaturage?

  3. Noël Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?
    ABAKANDIDA BA DRC BAZIKWITEGEREZA BABONYE BATABWIYE ABATURAGEKO BAZARWANYA URWANDA BATABONA AMAJWI KUKO BAZIKO ABATURAGE BABO BAFATA URWANDA NK’IGIHUGU GIKOMEYE KURIBO UBWO TURAMUTSE TUBANYE NEZA NA BARIYA BAVANDIMWE ABAKANDIDA BAKINYWERAHO NYINE

  4. Noël Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?
    Mu byukuri njye ndabona Noel kabamba Tsiani ari ibinyoma kuko nta mukandida numwe utaravuze iriya mvugo ahubwo imaze kurambirana bityo ahubwo nagira inama congo kumva ko inzira y’ubwiyunge yabataha mu bitekerezo byabo ndetse bakanabanza gukemura kutumvikana kuri hagatati yabo ubundi inzira izababana nziza n’ukuri kandi ndimo kubona congo DR ihinduka bamaze kubona perezida muzima utari mu matiku@

  5. Noël Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?
    hh!icyambere baharanire gukura congo mu ntambara y’ubukene kandi bafite ubutunzi ibindi ibindi intambara irasenya ntiyubaka bwana NOEL Tsiani muvandimwe@

  6. Noël Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?
    Niba akunda igihugu cye se; izo mbaraga zizabageza l kigali yazibahaye ubu basumbirijwe n intare za sarambwe

  7. Noël Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?
    UMVA MUGABO NOEL TSHIAN ibyuvuga urabizi? banza ukarage ururimi rwawe icuro3 ukora igikorwa nacyirata ? ubwose urumugabo cg urumugore kubwanje urumugore 100%. buriya kagame uramuziwowe azakwereka niba umushaka azakwemezasha kandi uzabibona KAGAME NTATINYA IBIHINDA NIBIGURUKA NUMUSHOTORA AZAKWEMEZA !!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *