Umuryango wihariye ushinzwe kurengera abana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo SOPROAD, watangaje ko abana barenga 500 bari mu mitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi ni ibyatangajwe na Jean-Pierre Kakule Kavaketi, umuyobozi w’umuryango Solidarité pour la Promotion d’Actions au Développement (SOPROAD), umwe mu miryango yihariye igize itsinda rishinzwe kurengera umwana muri sosiyete sivile.
Uyu muyobozi avuga ko abana bagera kuri 584 aribo bamaze kumenyekana ko bafatanya n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace. Byongeye kandi hakaba hari n’abandi bana 111 baba mu duce tw’icyaro nabo bashinze udutsiko tw’imitwe yabo yitwaje intwaro.
Jean-Pierre Kakule yasobanuye ko hakiri inzitizi zikomeye zituma abana batabasha kuva muri iyo mitwe, ati: “Ikibibangamira cyane ni ubushake buke bw’abayoboye iyo mitwe ihatira abana kuyigana ndetse n’ibura ry’ibyemezoa bifatika biva mu bigo bishinzwe kurengera umwana”.
Uyu muyobozi asaba ko hakongerwa imbaraga mu bukangurambaga mu bayobozi b’iyo mitwe n’abana ubwabo, ariko by’umwihariko no ku miryango iturukamo abo bana; akomeza avuga ko ari ngombwa ko n’imiryango ihindura imyumvire kugira ngo uyu muco wo gushora abana mu ntambara ucike.
Yagize ati:“Hakwiye kongerwa imbaraga mu kwegera abayobozi b’iyo mitwe ndetse n’abana ubwabo. Tugomba kandi gukora ubukangurambaga mu baturage butuma bazinukwa gushishikariza cyangwa kwemera abana kwinjira muri iyo mitwe yitwara gisirikari”.
Muri iki gice cya Lubero, cyakunze kwibasirwa n’imvururu n’umutekano muke kuva mu myaka myinshi ishize, abaturage bakomeje gutabaza Leta n’imiryango mpuzamahanga kubafasha kurandura uyu muco wo gushora abana mu gisirikari kuko abana binjiye muri iyi mitwe benshi bahura n’ihohoterwa, gukoreshwa imirimo ivunanye, no kwangizwa ku mubiri no mu mutwe.
Uyu muryango wa SOPROAD hamwe n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’abana ikomeza isaba ko hakongerwa inkunga mu bikorwa byo kubakura muri iyo mitwe, kubasubiza mu miryango, no kubaha ubufasha mu buzima busanzwe, harimo uburezi n’ubuvuzi, kugira ngo bongere kwiyubaka no kwiyumva nk’abana mu muryango.




