IMG-20250604-WA0002

Nord-Kivu: Guverineri yashinje M23 kwimurira Abanyarwanda mu duce imaze gufata

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ikorera mu buhungiro i Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Général-Major Évariste Somo Kakule, yakiriye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) baganira ku mutekano w’iyi ntara.

Mu nama yahuje abayobozi batandukanye, abaturage n’izi ntumwa z’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Guverineri Kakule yagaragaje ko umutekano muri Kivu y’amajyaruguru uhagaze nabi kuko muri Teritwari zigize intara y’Amajyaruguru zose zagizweho ingaruka n’umutekano muke, aho eshanu muri zo zifitwe n’umutwe wa M23, ebyiri zisigaye nazo zikaba ziganjemo ibikorwa by’iterabwoba.

Yavuze ko intambara zangije byinshi birimo ibikorwa remezo, ubukungu, ndetse imishinga y’iterambere igahagarara, na ho abaturage benshi bakaba barishwe abandi bava mu byabo barahunga.

Ikindi Guverineri Kakule yagaragarije intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, yavuze ko hari Abanyarwanda benshi barimo kwimurirwa mu bice byafashwe na M23, ibintu yise ko ari igikorwa giteye impungenge ku busugire bwa leta ya Congo.

Yabwiye intumwa za EU ko ibyo bikorwa bibangamiye uburenganzira bw’Abanye-Congo ndetse bikaba bishobora guhindura imiterere n’imiturire y’abaturage (démographie) mu turere dufitwe n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ambasaderi Nicolas Berlanga yemeje ko EU ishyigikiye ubusugire bwa RDC maze atangaza ko EU izakomeza gutanga inkunga mu by’umutekano, ubutabazi n’iterambere, kandi ko bagiye kongera ibikorwa byimfashanyo mu bice bitaragerwamo n’inkunga mpuzamahanga.

Yongeyeho ko ifungwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma, kuva cyafatwa na M23 mu mpera za Mutarama 2025, byagiye bigorana kugeza inkunga ku baturage bayikeneye, hari kandi n’ikibazo cy’ibura ry’imiti, gusenywa kw’inkambi z’impunzi no kwibwa kw’ibikoresho by’abagiraneza.

Guverineri Kakule yavuze ko kuba icyicaro cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyarimuriwe i Beni byatanze icyizere ku mutekano w’abaturage aho hanatangiye ivugururwa ry’ikibuga cy’indege cya Mavivi.

Gen. Maj. Kakule yavuze kandi ko azakomeza kugarura amahoro muri iyi ntara, ashyira imbere gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *