nord_kivu_la_communaute_yira_desapprouve_l_ex_ministre_yereyere_apres_son_adhesion_a_la_rebellion_m23_afc_pht_ks_11_aout_2025_jpg_711_473_1

Nord-Kivu: Umuryango Kisaka Yereyere akomokamo wababajwe n’uko yifatanyije na AFC-M23

Umuryango w’aba Yira watangaje ko wababajwe cyane n’ uko Daniel Kisaka Yereyere, wahoze ari Minisitiri w’Igihugu ushinzwe Uburobyi n’Ubworozi, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Imibereho myiza Ubumwe n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu yamaze kwifatanya na AFC-M23.

Ku wa gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, nibwo  uyu mugabo yagaragaye mu mafoto ari kumwe n’ abayobozi ba AFC-M23 ubwo habaga inama yari iyobowe n’ uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa leta ya Congo Kinshasa, akaba ari inama yabereye muri komine ya Kayna, mu Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri uwo muhango, Daniel Kisaka Yereyere yagaragaye ahamya ku mugaragaro ko yinjiye mu mutwe wa M23, anenga ubutegetsi bwa Kinshasa, anatangaza ko yiyemeje kuba umusirikare wuzuye muri izi nyeshyamba, witeguye kwambara impuzankano no gufata intwaro.

Umuryango w’aba Yira akomokamo, watangaje ko iki ari igikorwa cy’ubugambanyi bukomeye kuko gihabanye n’indangagaciro n’umuco byabo nk’abantu biyemeje kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutegetsi bwabo kandi akaba ari n’ umuntu wabaye mu nzego za leta.

 Kambale Muhamba Maximin, Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umuco Kyaghanda Yira, yavuze ko amateka agaragaza ko aba Yira igihe cyose bahagurukiye kurwanya ibitero by’ inyeshyamba z’ umutwe wa M23, bityo ko bidakwiriye ko umuntu wavutse muri bo, kandi wigeze kuba mu nzego zo hejuru mu buyobozi, yemera kugwa mu mutego w’umwanzi ushaka kwiyitirira urugamba rw’ubusahuzi.

Yakomeje avuga ko iyo myitwarire y’abishakira imyanya y’ ubuyobozi binyuze ku gufatanya n’umwanzi ntaho ihuriye n’ibitekerezo by’abo bakomokamo.

Uyu muryango kandi wemeje ko ukomeje gushyigikira Perezida Félix Tshisekedi mu rugamba ahanganyemo n’ inyeshyamba z’ umutwe wa M23 ndetse bakaba bafatanyije umugambi wo kubohoza uduce twose twafashwe n’izi nyeshyamba za M23.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *