Guverineri uyoboyebIntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bya gisirikari, Général-Major Evariste Kakule Somo, ari mu bihe bitamworoheye kandi bikomeye kubera amikoro make, ibintu avuga ko byatangiye kumugiraho ingaruka zirimo no gukoma mu nkokora ibijyanye n’nshingano ze.
Uyu muyobozi, washyizwe ku buyobozi mu gihe intara ye yari isumbirijwe n’ibibazo by’intambara ndetse n’umutekano muke, amaze igihe ahabwa ibyo Leta ya Kinshasa imugomba kugirango ashobore kubahiriza inshingano ze birimo umushahara, amafaranga nkenerwa ya buri munsiagenewe gukoreshwa mu micungire y’intara.
Ibi byatumye ibintu biba bibi cyane, dore ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri ubu isanzwe itorohewe n’ibibazo by’intambara cyane n’ihungabana ry’umutekano bitewe n’uko umurwa mukuru wayo yawambuwe n’inyeshyamba za AFC-M23.
Kuba umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ukaba n’umutima w’ubukungu, ibikorwa bya Leta n’imibereho y’abaturage uri mu maboko y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, byatumye intara igera ku rwego rwo gucika intege, none n’amikoro asanzwe yo gufasha abayobozi n’abakozi ba Leta akaba atakiboneka.
Général Kakule Somo, abonye uko ibintu bikomeje kumugora, yahisemo kwegera Minisitiri w’Intebe kugira ngo amusabe yamufasha mu buryo bwihuse akamukorera ubuvugizi cyangwa akamugira inama y’icyo yabasha gukora bitewe n’uko we ngo atakibona aho ahera mu gukomeza gukorera abaturage.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo ngo hagiye kuvugururwa urutonde rushya rw’abakozi ba leta bari mu kazi hagamijwe gukuramo abadafite akazi kazwi cyangwa bakomeje guhabwa imishahara mu buryo budasobanutse.
Indi ngamba iri ku meza ni uguhagarika by’agateganyo amafaranga yahabwaga Inteko ishinga amategeko y’intara, kugira ngo ako gashoro gato kaboneka kazahere kubikenewe cyane.
Ibi byose bigaragaza uburyo inzego z’ubuyobozi kuri ubu zikorera mu buhungiro muri Kivu y’Amajyaruguru ziri mu rwikekwe rurenze urugero, aho intambara yakomeje kumunga ubukungu n’imibereho y’abaturage, none n’amafaranga ya Leta yo gukomeza gucunga Intara akaba yarahagaritswe.
Ni ishusho ikomeye y’uko intara ikomeje gusenyuka mu buryo bwose, haba mu mutekano, mu bukungu ndetse no mu micungire y’ubutegetsi bwayo bw’imbere.




