1760117033026

Ntabwo twavuga ngo ntakundi, hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa: Mukazayire nyuma y’intsinzwi y’Amavubi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo mu bihe biri imbere Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izajye ibona intsinzi.

Minisitiri Mukazayire yabigarutseho nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Amavubi yaraye atsinzwemo na Les Guépards ya Bénin igitego 1-0.

Igitego cyo ku munota wa 80 w’umukino cya rutahizamu Tosin Aiyegun ni cyo cyashenguye imitima y’Abanyarwanda barimo na Perezida Paul Kagame wari muri Stade Amahoro areba uriya mukino, kinatuma amahirwe Amavubi yari afite yo kuba yakwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique ayoyoka burundu.

Ni igitego Amavubi yinjijwe ku burangare bukomeye bwa ba myugariro bayo ndetse n’umunyezamu Ntwali Fiacre, mu gihe yo yari yagiye abona uburyo bwo gutsinda ibitego akabutera inyoni.

Minisitiri Nelly Mukazayire abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Amavubi yakabaye yabonye umusaruro muri uriya mukino ariko ntibyakunda; gusa yizeza ko ibimaze igihe bitagenda neza bigomba gukosorwa.

Ati: “Uyu munsi ntabwo twageze ku musaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona! Ntabwo twavuga ngo nta kundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.”

Minisitiri Mukazayire kandi yashimiye abafana ku kuba bari bitabiriye uriya mukino ku bwinshi ndetse bakaba batije umurindi ikipe.

Yunzemo ati: “Ku kipe yacu y’Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa! Ikibazo si ubukana bw’urugamba urwana, ahubwo imbaraga z’uko usubizamo. Itegure gusubiza, kandi usubize bikomeye!”

Minisitiri wa Siporo kandi yibukije ko indangagaciro rukumbi iranga Abanyarwanda ari umwuka wo kudacika intege, ahubwo bagaharanira icyubahiro.

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Bénin agomba gusura Afurika y’Epfo, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda C uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *