Perezida Paul Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’igihugu, avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kuwurinda bunarenze amikoro rufite.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijoro ryacyeye, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiriraga muri Kigali Convention Center abantu batandukanye mu rwego rwo kwifatanya na bo gusoza umwaka.
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bikorwa bitandukanye byaranze umwaka wa 2024, birimo amatora y’Umukuru yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza yayo.
Yashimiye by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuzima bafashije u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Marburg, ku buryo “hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze.”
Perezida Kagame yijeje imiryango y’abaganga bahitanwe na Marburg ko leta izakomeza kubaba hafi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo hari byinshi byiza byagezweho bitavuze ko ibintu byose byera ngo de, kuko u Rwanda ruzi ko hari abatarwifuriza ineza.
Aba barimo abifuza kuruhungabanyiriza umutekano yababuriye ko batazemererwa na rimwe kubigeraho.
Ati: “Wishima hari abakwifuriza inabi, abo na bo turabazi. Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu, no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwirinda bunaruta amikoro rufite.
Ati: “Ubushake bwo ntabwo ujya kubushakisha ahandi, turabufite pe, buhagije. Ibyo dushakisha ni amikoro…uko tugenda [tugana imbere] niko n’ayo mikoro agenda aboneka, ku buryo n’abumva ko bahungabanya umutekano, ngira ngo bagenda bamenya ko igihe cyabo kirabaze.”




