Ntidushobora kuganira na M23 kuko n’u Rwanda rwanze kuganira na FDLR: RDC ibwira Loni

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje Umuryango w’Abibumbye ko itazigera iganira n’umutwe wa M23, ngo kuko u Rwanda na rwo rwanze kuganira na FDLR.

Ni ibyatangajwe na Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri Loni, Georges Nzongola-Ntalaja, ubwo mu ijoro ryakeye yagezaga ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi.

Ijambo rye ryibanze ku bijyanye n’uko ibintu byifashe mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa M23 umaze igihe warafashe icyemezo cyo kuva mu bice bitandukanye wigaruriye, mu rwego rwo gucira inzira ibiganiro umaze igihe utegereje kugirana na Leta ya Congo Kinshasa.

Kinshasa ku ruhande rwayo imaze igihe ivuga ko nta biganiro bya Politiki izigera igirana n’uyu mutwe, ikavuga ko abawugize niba ari abanye-Congo nk’uko babivuga bakwiye kurambika intwaro bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja mu ijambo rye yongeye kuzamura ibirego Congo imaze igihe ishyira ku Rwanda, arugaragaza nka nyirabayazana y’ibibazo byugarije RDC.

Yashinje u Rwanda “gushinga imitwe myinshi ya gisirikare, kwiba ubutunzi bwa Congo, gukwiragiza urwango rushingiye ku moko no gushaka kwigarurira akarere.”

Congo Kinshasa irashyira ibi birego ku Rwanda, mu gihe na rwo rumaze igihe ruyishinja gukorana no gukingira ikibana umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi wa Congo muri Loni yavuze ko ibi birego ari urwitwazo u Rwanda rugira mu rwego rwo kuvogera igihugu cye.

Yavuze ko hagati ya 2009 na 2022 Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Congo bahize bukware FDLR, bityo “ibisigisigi by’uyu mutwe waciwe mutwe nta kibazo biteye ku Rwanda.”

FDLR ku ruhande rwayo yakunze kunyomoza Congo imaze igihe ivuga ko nta mbaraga igifite.

Ambasaderi Nzongola kandi yakomoje ku biganiro RDC imaze igihe isabwa kugirana na M23, avuga ko batazigera baganira na wo kuko ku Isi yose nta gihugu na kimwe kigeze kiganira n’umutwe w’iterabwoba.

Ati:” u Rwanda ntirurigera ruganira n’aba-FDLR, none ni kuki twewe batubwira ngo tuganire na M23? Mbisubiyemo, ntituzigera tuganira na M23.”

Congo ivuga ibi mu gihe uriya mutwe uheruka gutangaza ko niba nta biganiro bya Politiki Kinshasa izagirana na wo; na wo utarebwa n’ibyo kurambika intwaro ndetse no gusubira mu buzima busanzwe Congo ivuga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *