Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gashyantare 2026, i Paris, Minisitiri w’Ubumwe bw’Igihugu n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damasce Bizimana, yasabye Abanyarwanda bo muri diaspora kutazaba imbohe z’ibinyoma by’abarwanya igihugu ahubwo abasaba kurinda ubumwe bwabo kubw’abazabakomokaho.

Ibi Minisitiri Bizimana yabitangarije mu Bufaransa, aho u Rwanda rwaganiriye n’urubyiruko rwo muri diaspora mu biganiro ku bumwe bw’igihugu no kwiyubaka.

Ikiganiro cyagaragaje uruhare rw’urubyiruko rutuye mu mahanga mu kurwanya imvugo zibiba inzangano, kubungabunga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Mu butumwa, Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana yagejeje ku rubyiruko rwo muri diaspora y’i Burayi rwari ruteraniye i Paris yagize ati: “Ntabwo turi hano kugira ngo tubabwire za theories, ahubwo ni ukubagezaho amakuru afatika kandi y’ukuri yo kuri terrain asubiza ibibazo byanyu, ibyo mwiteze, ibyifuzo byanyu, n’imbogamizi.”

Yakomeje avuga ko ari ibisubizo bizamurikira amahitamo yabo ya vuba n’igihe kizaza, kandi byongere umubano bafitanye n’igihugu cyabo, u Rwanda.
Ati: “Ubwitange bwo gukunda igihugu bwa buri muntu ukurikira iyi nama buzaba icyemezo kibohora ubuzima bwanyu bwose n’ubw’abana banyu. Ikibazo gikomeye cyugarije urubyiruko rwo muri diaspora ni ikwirakwizwa ry’inkuru z’ibinyoma zivuga ku Rwanda ziganje ku mbuga nkoranyambaga, zanditswe cyangwa zivugwa n’abagize uruhare mu itsembabwoko, abahakana jenoside, n’ababashyigikiye. Bamwe muri bo ni bene wanyu cyangwa inshuti magara. Ntimuzabe imbohe z’ibinyoma byabo, urwango rwabo, n’ibitekerezo byabo.”

Yakomeje avuga ko icyaha ari gatozi kitagomba kuba icy’umuryango wose, agaragaza ko u Rwanda ari urwa bose kandi amateka y’igihugu yigishije Abanyarwanda bidasubirwaho ko ntacyaruta ubumwe bwabo.

Yasoje abasaba kurinda ubwo bumwe uko bashoboye kubw’urukundo rw’igihugu cyabo, ahazaza hacyo n’ahazabakomokaho uyu munsi, ejo n’igihe cyose.





