Eric Omondi-1748245832

Ntiyorohewe nyuma yo gukina urwenya yigize nka Perezida wa Tanzaniya

Umunyarwenya w’Umunyakenya, Eric Omondi yongeye kubyutsa impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora videwo isekeje isubiramo imvugo n’imyitwarire ya Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan.

Uru rwenya rwashyizwe kuri Instagram na TikTok y’uyu munyarwenya maze isiga ibitekerezo bitandukanye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iyo videwo, Eric Omondi agaragara yambaye igitenge cy’amabara n’agatambaro ku mutwe, nk’uko Perezida Samia akunze kugaragara. Yagerageje gusubiramo uburyo bwe bwo kuvuga buhoro, butuje kandi butinda ku magambo, aho yumvikana avuga ati: “Leo… nataka kusema… jambo moja tu… kuhusu… maendeleo ya nchi yetu,” ugenekereje mu kinyarwanda ni “Uyu munsi… nshaka kuvuga… ikintu kimwe gusa… ku bijyanye n’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Abarebye iyo videwo bagaragaza ko barishimye ibyo uyu munyarwenya yakoze nubwo hari abo byasekeje cyane.

Mu gusobanura iyo videwo, Omondi yanditse ati: “Ubutegetsi n’indangururamajwi ntibihura! Ariko turagukunda Mama Samia!”

Abatari bake, cyane cyane Abanyakenya bamenyereye ubuhanzi bwa Omondi, basetse cyane. Hari n’Abanya-Tanzaniya bafashe iyo kinamico nk’urwenya rusanzwe. Gusa, abandi benshi ntibabyakiriye neza.

Abanya-Tanzaniya bamwe bagaragaje ko bifatwa nko gusuzugura ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Umwe yanditse ati: “Si urwenya gusa, ni ugusebya umwanya wa Perezida.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *