Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) asanga ugushyingirwa k’umuntu ufite ubumuga atari ikintu kidasanzwe ku buryo bibaye byaba ingingo y’inkuru itangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye cyangwa icuruzwa ku mbuga nkoranyambaga. Akaba ahera aho yamagana abantu bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe ku mbuga nkoranyambaga mu nyungu zabo bwite.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 19 mutarama 2022, NUDOR yavuze ko ihangayikishijwe cyane n’imigirire idakwiye itesha agaciro abantu bafite ubumuga kandi bikanasakazwa ku mbuga nkoranyambaga mu nyungu bwite z’ababikora. Mu itangazo NUDOR yasohoye, yaburiye abafite iyo ngeso ko gukoresha abo bantu muri buriya buryo ari ukuvogera uburenganzira bwabo kandi bihanwa n’amategeko.
Nsengiyumva Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, ati “Ntituzakomeza kubyihanganira kandi amategeko ahari. Turamenyesha abo bose babikora n’abateganya kubikora ko binyuranyije n’amahame rusange ya kiremwamuntu, by’umwihariko bikaba binyuranyije n’ingingo z’amategeko”.
Abafite ubumuga baba bafatiranwa kubera imibereho mibi
Abanyamakuru bagaragaje impungenge z’uko bamwe mu bafite ubumuga bashobora kuba bafatiranywa n’ababakoresha ku nyungu zabo kubera imibereho babayemo. Umunyamakuru ati”wasanga abo bafite ubumuga bwo mu mutwe ahubwo basingiza ababakoresha nko kuri za YouTube kubera ko babaha indenzamunsi mu gihe nta wundi ubacira akari urutega”!
Aha NUDOR itangaza ko nubwo bose badafashwa ariko hari ibigenda bigerwaho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, ati” Leta yacu ikora ibishoboka byose kugira ngo imibereho yabo kimwe n’iy’abandi banyarwanda ibe myiza. Ku ruhande rwacu natwe hari ibyo tugenda dukora nubwo bose bitarabageraho. Nk’ubu dufite ishyirahamwe ryo kwizigamira, aho tumaze kugera muri miliyoni zirenga Magana atandatu.”
Ku ruhande rwe, madamu Sumuteto Marita, Umuyobozi w’Ihuriro TUBAKUNDE’ (Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe) avuga ko nubwo bose baba badafashwa, nta muntu wemerewe kubakoresha uko yishakiye. Akaba asanga gukoresha ikiganiro umwana cyangwa umuntu mukuru ufite ubumuga bwo mu mutwe hagamijwe kumushakamo indonke, ari ukumutesha agaciro. Sumuteto ati “Cyakora ntitwanze uwabakorera ubuvugizi, ariko na bwo butabatesha agaciro. Kugenda se ukamufotora ari kurya uba ushaka kugaragaza iki? Ko abafite ubumuga bwo mu mutwe barya cyane? Ko ubusanzwe bataryaga? Ibyo ni ibiki koko?”
Kuri bwana Nsengiyumva Jean Damascene ngo burya n’uwabafasha ntiyagakwiye kubigira ikintu kidasanzwe ngo bibe inkuru. Ati “Abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose si abasitari,si abantu badasanzwe;ni abantu kimwe n’abandi bose bagize sosiyete”. Kuba rero yakoze ubukwe, yashyingiwe si ikintu kidasanzwe, kigomba kuba inkuru, kuko n’abandi bose barabukora.”
Nubwo nta mibare itangazwa y’abantu bafite ubumuga bamaze gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane za Youtube, dore ko ari zo zishyirwa mu majwi cyane, NUDOR ifata ibikorwa byo gukoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu gushaka indonke nk’ibitesha agaciro ikiremwa muntu, kandi bikaba bigaragara ko ababikora baba babiteguye babifitemo inyungu zihariye. Zimwe muri izo ndonke, nk’uko byagarutsweho na bwana Damaseni, ngo zirimo gushaka umubare munini w’abantu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga. NUDOR ikaba yabamenyesheje ko itazabyihanganira ndetse ko ishobora no kuzajya ibajyana mu nkiko.
Itangazamakuru ryatunzwe agatoki
Mu gutangira ikiganiro, Umunyamabanga Nsingwabikorwa wa NUDOR yashinje itangazamakuru muri rusange kugira uruhare mu gukoresha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe mu kugwiza indoke. Gusa mu kiganiro kirambuye, abanyamakuru batunze agatoki bamwe mu bantu biyitirira umwuga w’itangazamakuru cyane cyane abakoresha urubuga rwa Youtube, bavuga ko ari bo akenshi barangwaho iyi mikorere. Bahera aho basaba ko inzego zifite itangazamakuru mu nshingano zafatanya na NUDOR mu kwibutsa abakora umwuga w’itangazamakuru amategeko ngengamikorere y’umwuga yubahirizwa mu gutara no gutangaza inkuru ku byiciro by’abantu byihariye ndetse no ku bantu bose muri rusange.
KAREGEYA Jean Baptiste



