Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jenda mu kagari ka Nyirakigugu mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko batewe impungenge n’imyamaswa batazi ubwoko bwayo iherutse kuza kurya amatungo arimo n’inka yongeye kugaruka muri ako gace.
Aba baturage ngo abaheruka kubona ubugome bw’iyi nyamaswa nibo bavuga uko yica bakanavuga ko bwari ubwambere bari bayibonye.
Umwe mu bavuganye na Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati “ntabwo yari imbwa uko bigaragara ni inyamaswa nini, ntabwo imbwa zafata umutavu ngo ziwutanyaguzemo kabiri, byabaye nka gatatu turi gutesha abashumba nabo bari maso ariko ukumva ijwi atari iry’imbwa”.
Igihangayikishije aba baturage ngo nuko kuva yarya inka muri aka gace batari bakamenya irengero ryayo none ngo hakaba hari abongeye kuyibona yagarutse.
Aba baturage barasaba inzego bireba ko zabafasha iyi nyamaswa igashakishwa igasubizwa mu mashyamba, kuko ibateye impungenge.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonavanture Karekezi, avuga ko hari abagiye aho byabereye kureba ibyo aribyo kuko bo nta kibazo cy’inyamaswa baheruka.
Yagize ati “hari abayobozi baje aho byabereye kureba ibyo aribyo kuko buri wese aha aravuga ko nta kibazo cy’inyamaswa baheruka”.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisozi uri muri aka Kagari ka Nyirakigugu, Tutsi Sirikani, yavuze ko babasabye kuba maso mu gihe n’irondo riri gucungana niyo nyamaswa kugeza igihe bazayibonera.
o.




