Isanwa ry’ikiraro cya Nyamutera giherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kikongera kuba nyabagendwa ni kimwe mu byashimishije abaturage bagikoresha umunsi ku w’undi by’umwihariko abakora umurimo w’ubucuruzi.
Iki kiraro gisannye nyuma y’ibyumweru bibiri BWIZA ikoze ubuvugizi aho abaturage basabaga ubuyobozi kugisana kuko cyabahombyaga. Abagenzi bavaga i Musanze bajya Vunga cyangwa bavayo bishyuraga 1050 frw kuko bategaga inshuro ebyiri, ku giciro gitandukanye kure n’icyagenwe na RURA kingana n’amafaranga magana atandatu na mirongo itanu(650 frw).
Ni mu gihe abakora umurimo w’ubucuruzi na bo bahahomberaga kuko imizigo yose yavaga cyangwa yajyaga Musanze na Vunga, yapakururwaga mu kinyabiziga kigeze kuri iki kiraro, ikongera igapakirwa ikindi kinyabiziga cyabaga kiri hakurya yaryo.
Birumvikana nabwo ko bishyuraga menshi kurusha uko bakwishyurira rimwe bageze iyo bajya cyane ko uyu muhanda, n’ubwo ari nyabagendwa, utagira urubererekero (Déviation).
Ubwo umunyamakuru yageraga kuri iki kiraro, yahahuriye na bamwe mu bagikoresha umunsi ku w’undi kubera ibyo bakora. Barashimira cyane ubuyobozi by’umwihariko ikinyamakuru cyabakoreye ubuvugizi none kikaba gisanwe vuba batarahomba byinshi.
Muhawenimana Vestine acuruza ibiribwa mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze ariko byose abirangurira mu isoko rya Vunga na Gashyushya hombi ni mu karere ka Nyabihu.
Yagize ati: “Nyuma y’ubuvugizi mwadukoreye, ikiraro ubu kimeze neza, turatega imodoka ikatugeza muri Vunga tukishyura 650 frw kandi twishyuraga 1050 frw kuko twategaga kabiri. Imizigo yanjye ndi kuyipakirira muri Vunga, nkayigeza mu mujyi wa Musanze ntongeye kuyipakurura bwa kabiri. Turashima cyane itangazamakuru ryadukoreye ubuvugizi kuko ubu dufite umunezero udasanzwe.”
Ni mu gihe umushoferi witwa Habumuremyi Jean Paul avuga ko kuva iki kiraro cyasanwa, nta gihombo kinini bagihura nacyo nkuko byari bimeze kitarasanwa.
Yagize ati: “Nk’abashoferi, ntitwageraga muri Vunga kubera kwangirika kw’iki kiraro; kuko twageraga aha, tugapakurura imizigo, tukayihererekanya n’abava Vunga, ugasanga biratugora cyane ndetse bikadutera n’igihombo. Ariko turashima Leta y’ubumwe yaturwanyeho ariko cyane cyane, tugashima ikinyamakuru BWIZA cyadukoreye ubuvuvizi.”
Yakomeje agira ati: “Icyo gihe twarahombaga cyane kuko ba nyir’imizigo batangaga amafaranga menshi bapakuruza cyangwa bakongera gupakiza, bityo bakishyuzwa menshi noneho natwe bajya kutwishyura, bakaduhenda kubera ko na bo babaga bahombye kandi ureba n’ukuntu igiciro cy’amavuta (Essence) cyazamutse. Urebye ariko, ibibi birarutanwa, akanyungu kari kuboneka; turashima.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yabwiye BWIZA ko nk’ubuyobozi bashima RTDA yabigize vuba kigasanwa ariko na none asaba abaturage kukibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Icya mbere twishimira ni uko ikiraro cyakozwe, kikaba cyongeye kuba nyabagendwa. Icya kabiri ni uko abaturage bagomba gukomeza kukibyaza umusaruro kuko gihatse ubuhahirane hagati y’uturere dutandukanye, by’umwihariko umujyi wa Musanze n’akarere ka Nyabihu mu masoko yako ya Gashyushya na Vunga. Bityo, tugasaba na none abaturage kugifata neza.”





