20251007_093658

Nyabihu: Gitifu w’akarere na Perezida wa IBUKA barafunzwe 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David na Ishimwe Samuel uyobora umuryango IBUKA muri aka karere, bari mu bakozi ba kariya karere bafunzwe bakurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abandi batawe muri yombi ni umukozi w’akarere ushinzwe ibikoresho (Logistique), Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe inyubako mu ishami ry’ubutaka, n’abashinzwe amasoko.

Batawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe rikagaragaza ko habayeho amakosa mu gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga ibikoresho byose nk’uko byagenwe no kwakira inzu hatabayeho igenzura.

Amakuru avuga ko mu nzu 17 zagombaga kubakwa byarangiye hubatswe inzu 15 kandi komite ya IBUKA ni yo yakurikiranaga iyubakwa ry’izo nzu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *